Header Ads Widget

Technology

Abategura ibitaramo bifatiye ku gahanga kenny Sol wabavuyemo - YEGOB #rwanda #RwOT

Ku wa gatandatu nibwo hari hateguwe igutaramo cyiswe Rwanda rebirth celebration cyarimo umuhanzi mukuru w'Imena ariwe The Ben.

Kenny Sol yanze kuririmba muri iki gitaramo hanyuma Phil Peter akinga ibikarito mu maso abantu ariko Kenny Sol aza kuvuga impamvu yatengushye abafana be.

Yagize ati 'Akenshi abantu bategura ibi bitaramo ni bo kibazo. Muvandimwe wanjye David Bayingana, ndagira ngo mvuge uburyo natengushywe cyane n'uburyo butari ubwa kinyamwuga wanyitwayeho mu ijoro ryahise hamwe n'itsinda dukorana. Mu magambo yawe bwite wavuze ngo 'turirimbe cyangwa tubireke'.'

'Wageze n'aho ugerageza kumvisha umuntu ucunga ibikorwa byanjye kugumana telefoni yawe nk'ingwate. Koko? Kubera gusa ko twagusabaga wowe na bagezi bawe kubahiriza amasezerano twagiranye?'

Umwebmu bategura ibitaramo yavuze ko abasangiye ubusa bitana ibisambo, ko niba abantu batabonye amafaranga muri ibyo bitaramo bityo bakaba ari ntaho bayakura ndetse yemeza ko iyo yanze ibiganiro yagana inkiko agahabwa ubutabera.



Source : https://yegob.rw/abategura-ibitaramo-bifatiye-ku-gahanga-kenny-sol-wabavuyemo/

Post a Comment

0 Comments

Nature