Abanyarwanda batandatu bafashwe n'ingabo za Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 barimo gutashya inkwi bashinjwa kurenga umupaka bakinjira ku butaka bwa Congo.

Mu bafunzwe harimo abagore bane n'abana babiri b'abahungu umwe w'imyaka irindwi n'undi w'amezi atandatu. Abo bagore harimo w'imyaka 65, imyaka 30, imyaka 26 n'uw'imyaka 24.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu n'inzego zitandukanye kuri uyu wa Kane baganirije abaturage babasaba kwirinda kunyura muri iki kibaya gihuza ibihugu byombi, ku mpamvu z'umutekano wabo.

Umuyobozi wa Batayo ya 63 mu ngabo z'u Rwanda, Major Gatete Marcel yagize ati 'Ikibaya mukibagirwe kuko ni inzira munyuramo zitemewe, bikarangira mushyize igihugu mu bibazo byo gukurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga. Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere mu Rwanda.'

Major Gatete yakomeje yibutsa abaturage ko igihugu cy'u Rwanda gifite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha inzira z'ubusamo.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yasabye abaturage kubahiriza amategeko birinda guca mu nzira zitemewe.

Ati 'Murahinga mu keza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda ahubwo ugakomeza kuba hakurya? Ugasanga umuturage yambutse anyura inzira z'ubusamo mu kibaya, abashinzwe umutekano w'Igihugu bazagutandukanya bate n'umwanzi?'

Aba baturage nyuma yo gufatwa ubu bajyanywe gufungirwa ku biro by'agace ka 34 k'ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma, bakaba bashinjwa kuba intasi.

Hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zirimo kwaka amafaranga menshi kugira ngo aba baturage babashe kurekurwa.

Hashize iminsi umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda na Congo nyuma y'imirwano yubuye hagati ya FARDC n'umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n'umutwe wa FDLR .

Meya Kambogo yasabye abaturage ba Busasamana kujya batangira amakuru ku gihe
Major Gatete Marcel yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga
Abaturage basabwe kwirinda kunyura mu kibaya hatemewe
Ikibaya abaturage bafatiwemo kiri munsi y'ikirunga cya Nyiragongo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batandatu-bafashwe-n-ingabo-za-congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)