Abanyamakuru ba Isibo Tv bavuze uko The Ben yasuzuguye abanyarwanda bose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Thechoice live kinyura kuri Television ya Isibo, abanyamakuru Clement na Babu bakora muri iki kiganiro bongeye kugaruka kubyo babonye mu gitaramo cya The Ben bikaba bitari bikwiye ndetse bakavuga ko byagakwiye guhinduka.

Aba banyamakuru banenze The Ben ko kuba yaranze kuganira n'itangazamakuru ahubwo akaza asaba abantu kumucanira amatoroshi arimo aririmba mu gihe yimanye amakuru.

The Ben muri Uganda yaganiriye n'ibitangazamakuru byaho, muri Suede yaganiriye n'ibitangazamakuru kandi aho hose ntago hari mu rugo iwabo ariko yageze mu Rwanda iwabo aho hari abafana be benshi kandi bamukeneye yanga gutanga amakuru.

Bivugwa ko The Ben yavuze ko nta gitangazamakuru cyo mu Rwanda yavugasha kuko bitari ku rwego rwe byose biciriritse kuri we.

Bamunenze ko kandi amatike yajemo zagazagara bigatuma hinjira abantu batishyuye ndetse n'abishyuye bakaza kwinjira bakicazwa aho batishyuye.



Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-ba-isibo-tv-bavuze-uko-the-ben-yasuzuguye-abanyarwanda-bose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)