Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe nabitabi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco ryahujwe n'Inama Mpuzamahanga MOCA ryasojwe ku wa 2 Nyakanga 2022 mu gitaramo gikomeye Umufaransa La Fouine yakoreye muri Car Free Zone, aho yahuriyemo n'abahanzi barimo Riderman, Afrique, Ariel Wayz, Chris Eazy n'abandi.

Ryaranzwe n'ibikorwa byo kumurika imideli, ibiganiro bigamije kureba icyakorwa mu guteza imbere Inganda Ndangamuco n'ibindi.

Miss Zozibini Tunzi ari mu batanze ikiganiro muri iri serukiramuco, aho yibanze ku kwigirira icyizere no gufatirana amahirwe.

Uyu mukobwa w'imyaka 30 y'amavuko yagize ati 'Icyo nababwira cyo turahagije nk'abari n'abategarugori, nk'abahanzi, nk'abagabo nk'abirabura kandi ntaho duhejwe. Rero nuramuka ugize amahirwe yo kugira aho winjira bikore neza, ugire icyo wigezaho kandi buri hamwe wahagera kandi dufatanije twagera kure.'

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, Zozibini ari kumwe n'abagize uruhare rukomeye muri iri serukiramuco basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu basuye Urwibutso, harimo Raoul Rugamba washinze Hope Agency ari nayo yateguye iri serukiramuco.

Uretse gusura Urwibutso rwa Kigali, aba bashyitsi barimo Prof. Daniel Ona Ondo bagize n'umwanya wo gutemberera kuri Kigali Cultural Village ku i Rebero mu rwego rwo kureba aho gushora imari.

Bagiranye kandi ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie byibanze ku ngingo zijyanye n'ubukungu, ikoranabuhanga mu inganda ndangamuco. 

Zozibini wabaye Miss Universe 2019 ari kumwe na bagenzi be bitabiriye African in Colors basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira inzirakarengane 

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie yakiriye kandi agirana ibiganiro n'itsinda ryitabiriye iserukiramuco Africa in Colors 

Umuyobozi wa Hope Agency yateguye Africa in Colors igahuzwa n'Inama Mpuzamahanga MOCA, Raoul Rugamba 

Abitabiriye Africa in Colors bagize umwanya wo gutemberera muri Kigali Cultural Village ku i Rebero

Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe amahirwe ari mu Inganda Ndangamuco n'uko zatezwa imbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118721/zozibini-tunzi-wabaye-miss-universe-nabitabiriye-africa-in-colors-basuye-urwibutso-rwa-jen-118721.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)