Uko impuguke muri Politiki zibona ibyavuye mu nama ku bibazo by'u Rwanda na RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuguke mu bubanyi n'amahanga zagaragaje ko  ibihugu by' u Rwanda na RDC bikwiye kugaragaza ubushake bwa Politiki mu gushyira mubikorwa ibyemeranyijwe n'impande zombi mu biganiro byo kuzahura umubano kw'Ibi bihugu byabereye muri Angola. 

Kuri uyu wa Gatatu  tariki 6 Nyakanga 2022, nibwo i Luanda muri Angola  habereye ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi.

  Abakuru b'ibihugu biyemeje kongera kubaka icyizere, no gushyiraho komisiyo yihariye yo gukemura ibibazo batumvikanwaho.

Muri ibi biganiro  hanzuwe ko hasubukurwa ibiganiro bihuza komisiyo ihuriweho ku mpande zombi, aho inama yayo ya mbere izabera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2022.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yatangaje ko inama ya mbere, izaba irimo Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Angola, ufite inshingano z'ubuhuza.

Hemejwe kandi ko hagomba gushyirwa imbaraga mu rugamba rwo kurwanya imvugo z'urwango, zikomeje kubibwa muri RDC, cyane cyane izibasira abavuga Ikinyarwanda n'u Rwanda muri rusange.

Indi ngingo yemejwe muri ibi biganiro, ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu nk'uko buri kimwe kibarizwa muri uyu muryango w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, ICGLR, cyabyiyemeje.

Hemejwe kandi ko hatangira kugenzurwa ishingiro ry'ibirego u Rwanda na RDC bishinjanya.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe rwo rushinja uyu muturanyi warwo gukorana n'umutwe wa FDLR.

Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC, bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw'igihugu.

Impuguke mububanyi n'amahanga, zisanga  ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro risaba ko ubutegetsi bw'u Rwanda n'ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  impande zombi  zigaragaza ubushake bwa Politiki .

Dr. Ismael BUCHANAN ni umwarimu muri Kaminuza, akaba n'impuguke mububanyi n'amahanga.

Ati 'Urebye iyi myanzuro ni myiza, kandi ni intambwe inakomeye, kuba ibihugu byose birebwa na kiriya kibazo bicaye bakakiganira, mu rwego rwo kugira ngo barebe uko bakirandura. Ariko rero birasaba ukwiyemeza, birasaba ubushake bwa Politiki.'

Mu biganiro by'i Luanda u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ko umutwe wa FDLR urandurwa burundu, naho umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. 

Nubwo bimeze gutyo ariko umutwe wa M23, wateye utwatsi uyu mwanzuro, uvuga ko utiteguye guhita uva mu birindiro byawo kuko ikibazo cy'uyu mutwe ari icya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y'u Rwanda na RDC.

 Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yabwiye BBC ati 'Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?.Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?'

Umuvugizi wa M23 yavuze ko ibi biganiro by'i Luanda ntacyo bizageraho, kuko 'twebwe turwanira impamvu nziza kandi y'ukuri'.

 Abasesengura iby'ububanyi n'amahanga, bagaragaje ko uyu mwanzuro ujyanye no kurandura FDLR no gushyira intwaro hasi kwa M23, ushoboka mugihe ubugetsi bwa RDC bwahindura imyumvire bufite kuri iyi mitwe yombi.

Ati ' Niba Guverinoma ya RDC yemera ko umutwe wa FDLR uri kuri buriya butaka, ikemera ko ibyo bayibwira ko ugira uruhare mu gutera u Rwanda, urazi ibitero byabereye Musanze mu Kinigi, aho bateye ibibombe  bikangiza ibintu. Ibyo rero ni kimwe mu kintu kigaragaza ko Congo igomba kwemera ibyo birego. M23 nayo rero Congo ifite uruhare rwo kwemera ko ari abaturage ba Congo, kabone niyo baba bavuga ikinyarwanda, ibyo ni amateka ntabwo wabisubiza inyuma.'

Mu biganiro by'u Rwanda na RDC muri Angola, Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi nama  yageze ku myanzuro ishimishije, agendeye ku bwumvikane bwayiranze bigizwemo uruhare na Perezida, João Lourenço .

Yavuze ko ibi biganiro byo muri Angola, ari umusingi ku kongera gusubiza mu buryo umubano w'ibihugu byombi, no kubana neza kw'abaturage babyo.

Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Congo n'abaturage babyo nta mumaro bifite, ahubwo ngo bihungabanya umutekano, aho kugira icyo byongera ku iterambere, n'imibereho myiza by'abaturage muri ibyo bihugu.

Daniel Hakizimana

The post Uko impuguke muri Politiki zibona ibyavuye mu nama ku bibazo by'u Rwanda na RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/07/08/uko-impuguke-muri-politiki-zibona-ibyavuye-mu-nama-ku-bibazo-byu-rwanda-na-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-impuguke-muri-politiki-zibona-ibyavuye-mu-nama-ku-bibazo-byu-rwanda-na-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)