Header Ads Widget

Technology

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena #rwanda #RwOT

Mu gihe cy'iminsi 4 mu Rwanda, hagize kubera shampiyona Nyafurika y'umukino wa Taekondo igomba gutangira guhera tariki ya 13 kugeza kuya 17 Nyakanga 2022, ni imikino iteganyijwe kuzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Iyi shampiyona izwi nka African Taekwondo Senior Championships 2022, igiye kwakira ibihugu 40 byose byamaze kwiyandikisha kuzitabira iyi mikino igiye gukinwa ku ncuro ya 12 kuva mu mwaka wa 1966.

Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo izakinwa mu byiciro bibiri birimo Poomsae na Kyorugi.

Biteganyijwe ko irushanwa mu myiyereko (Poomsae) rizakinwa ku wa 13 â€" 14 Nyakanga 2022, mu gihe irushanwa mu kurwana (Kyorugi) rizakinwa ku wa 16â€"17 Nyakanga 2022, ari na bwo igihugu kizaba cyegukanye igikombe kizagishyikirizwa.


Ku ruhande rw'u Rwanda, Ishyirahamwe ry'Umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryashyizeho Umunya-Koreya y'Epfo, Jeong Ji-Man, nk'umutoza w'Ikipe y'Igihugu ari nawe uzatoza ikipe izitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo.


Abakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda bari mu mwiherero:

Ikipe y'Abagabo: Benoît Kayitare, Jean De Dieu Niyigize, Happy Niyomugabo, Jean Paul Sekanyambo, Savio Nizeyimana, Jackson Iyamuremye, Jules Tuyishime, Vincent Munyakazi, Mussa Twizeyimana, Daël Sinayobye, Jackson Iyamuremye, Boris Muhire na Cedrick Mwemezi.

Ikipe y'Abagore: Francine Uwamahoro, Florence Wimuriza, Hyacinthe Cyuzozo, Aline Ndacyayisenga, Adeline Mutesi, Kevine Mutoniwase, Adinette Umuhoza, Nadège Umurerwa na Denise Uwase.

The post Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibihugu-40-nibyo-bimaze-kwemezako-bizitabira-shampiyona-nyafurika-ya-taekwondo-izabera-mu-nyubako-yimyidagaduro-ya-bk-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-40-nibyo-bimaze-kwemezako-bizitabira-shampiyona-nyafurika-ya-taekwondo-izabera-mu-nyubako-yimyidagaduro-ya-bk-arena

Post a Comment

0 Comments

Nature