U Rwanda ruzakura Gas Methane mu Kiyaga cya K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga wo gucukura gas Methan mu kiyaga cya Kivu waje nyuma yo kubona izamuka ry'ibiciro bya gas n'ibikomoka kuri peterole ku isoko, dore ko kugeza ubu icupa rya gas y'ibiro 12 ikoreshwa mu guteka igura agera ku 18,500 FRW ugereranyije no mu myaka yashize aho yaguraga agera kuri 12,600 FRW muri 2020.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru AfricaNews cyasuye uyu mushinga uri gukorerwa hagati mu Kiyaga cya Kivu, umuyobozi ushinzwe ubwubatsi muri uyu mushinga, Steven Manzi yatangaje ko uyu mushinga uzubakwa mu bice bibiri ubundi igatangira gukoreshwa.

Ati: 'Uyu mushinga wo kubaka Methan Gas, uzakorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kizubakwa hahereye aho uyu mushinga wubatse, nyuma hakurikireho aho gas izoherezwa hagati y'ibirometero 30 na 35'.

Amafaranga angana na Miliyoni 400 y'amafaranga y'u Rwanda niyo yasinywe mu kwezi kwa Gashyantare 2019, ko azakoreshwa hagati ya Leta y'u Rwanda na Gasmeth Enegy Company kugira ngo iyi Gas ikurwe mu Kiyaga cya Kivu ibe yakoreshwa, gusa uyu mushinga uza kudindizwa n'icyorezo cya  Covid-19.

Umuyobozi wa Gasmeth Gas, Stephen Tiernney yagaragaje ko Covid-19 yadindije uyu mushinga, gusa avuga ko ibikorwa bikomeje kujya mbere. Ati 'Hashize hafi imyaka dukomeza kureba mu nguni zose z'umushinga, ndetse tugerageza gushaka uko twazana amafaranga mu gihugu. Mu by'ukuri icyorezo cya Covid-19 cyatumye buri kimwe kigenda gake mu isi, gusa kugeza ubu twatangiye umushinga nanone kandi amafaranga arahari kandi vuba cyane ibikorwa biraba birimbanyije'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119386/u-rwanda-ruzakura-gas-methane-mu-kiyaga-cya-kivu-izajya-ikoreshwa-no-mu-guteka-119386.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)