U Rwanda na RDC bemeye gushyiraho inzira yo guhosha amakimbirane yasembuwe na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama yahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yabereye i Luanda, muri Angola, iyobowe na Perezida João Lourenço, yemeranyije ku gishushanyo ngenderwaho kizakoreshwa mu gutuma amakimbirane ari hagati y'aba baturanyi bombi agabanuka nyuma y'imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC ikozwe na M23.

Inama yahuje aba baperezida 3 I Luanda ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa DRC yashojwe n'igishushanyo mbonera cyumvikanyweho cyo gushaka uko hahagarikwa burundu imirwano,harimo gukemura ikibazo cya FDLR.Ku kibazo cya M23, hemejwe ko kizakemurirwa imbere mu gihugu (DRC) hagendewe ku myanzuro ya Nairobi.

Kuri uyu wa gatatu,tariki ya 06 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kongo,Felix Tshisekedi, bahuriye mu murwa mukuru wa Angola kugira ngo baganire ku bibazo byatumye umubano w'ibihugu bituranyi uzamo agatotsi bitewe n'ibirego bishinjanya.

Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira inyeshyamba za M23 mu mezi ashize zakajije umurego mu kurwanya ingabo za leta ya Kongo FARDC. U Rwanda rwahakanye ko rushyigikira izi nyeshyamba zigometse guhera mu 2012 ahubwo rushinja DRC gushyigikira imitwe yitwara gisirikare irimo FDLR igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda no kwishora mu bikorwa by'ubushotoranyi bwambukiranya imipaka.

Nk'uko amakuru abanza yatanzwe na Luanda abivuga, Perezida Lourenço yasabye abayobozi bombi kurenga iki kibazo maze bagatangira buhoro buhoro kugarura ikizere cy'umubano hagati y'ibihugu byombi.

Mu bindi, 'igishushanyo cya Luanda' kizagira imbaraga biturutse kuri komisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na DRC (JPC),nkuko byemeranijweho.

Iyi Komisiyo yari imaze imyaka itari mike idaterana, izareba ibibazo byose bigomba gushyirwa ku meza maze iteranire i Luanda ku ya 12 Nyakanga kugira ngo babiganireho, hagamijwe guhuza umubano hagati ya Kinshasa na Kigali.

Biravugwa ko abayobozi batatu, mu rwego rwo gushushanya inzira, bumvikanye ku guhagarika imirwano n'ubushyamirane ubwo aribwo bwose ako kanya.

Umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Congo yatangaje ko Lourenço ari umuntu ufitiwe icyizere gihagije kandi wubahwa na bagenzi be b'u Rwanda na RDC ku buryo hizewe umusaruro uzava mu buhuza bwe.

RDC itsimbaraye ku ngingo y'uko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe. Byageze n'aho Perezida Tshisekedi atangaje ko nibikomeza gutya, igihugu cye cyiteguye gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko RDC ariyo ikwiriye gukemura ikibazo ifitanye na M23 kuko ari abaturage bayo ndetse ayigereranya n'umwana warezwe bajeyi witeza ibibazo akabishinja abandi.

RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 narwo rukabihakana rugaragaza ko ibibazo umuturanyi warwo afite ari iby'imbere mu gihugu.


Abayobozi bose bagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-rwanda-na-rdc-bemeye-gushyiraho-inzira-yo-guhosha-amakimbirane-batejwe-na-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)