Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga ikipe ya Police FC yaraye igiranye amasezerano n'abakinnyi batatu bashya aribo Mugiraneza Jean Babptiste uzwi nka Migi, Rurwangwa Mossi ndetse na Hakizimana Amani.


Mu bandi bakinnyi biyongereye muri iyi kipe harimo abari bayisanzwemo bongerewe amasezerano aribo myugariro Rutanga Eric ndetse na rutahizamu Sibomana Patrick uzwi nka Papy aba bombi bakaba bahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere.


Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko nyuma yaho iyi kipe ishobora kutazakomezanya na Twizerimana Martin Fabrice bahisemo kumusimbuza Migi wari umaze iminsi bitangajwe ko atazakomezanya n'ikipe ya Kinondoni Municipal Cancel (KMC) yo muri Tanzania.

Uyu mukinnyi ugiye gukina mu ikipe ya 6 mu Rwanda yahawe amasezerano y'umwaka umwe atozwa na Mashami Vincent nawe wahawe amasezerano muri iyi kipe mu minsi ishize, Migi agiye gukinira iyi kipe ya Police FC nyuma yo guca muri La Jeunesse, Kiyovu Sport Club, APR FC, Azam FC , Gor Mahia na KMC FC.


Kuri myugariro Rurangwa Mossi wari uherutse gusoza amasezerano muri AS Kigali we yahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere, kuri uyu myugariro wari umaze iminsi muri Kenya yahise agaruka mu Rwanda.


Undi mukinnyi wahawe amasezerano ni Hakizimana Amani wari umaze iminsi itandatu atangajwe nk'umukinnyi mushya mu ikipe ya Musanze FC byarangiye yerekeje muri Police FC nyuma yaho yerekanye ibyangombwa by'uko ntakipe n'imwe afitiye amasezerano, uyu nawe yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.


Mu bandi bakinnyi ikipe ya Police FC yifuza, harimo umunyezamu Mvuyekure Emery kugeza ubu udafite ikipe kuko nyuma yaho atandukaniye na Tusker FC yo muri Kenya ntahandi yabonye amasezerano, uyu ariyongeraho Tuyisenge Jeacques watandukanye na APR FC.

The post Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/police-fc-yasinyishije-abakinnyi-3-bashya-barimo-migi-inongerera-amasezerano-rutanga-eric-na-patrick-sibomana-abarimo-tuyisenge-jeacques-barategerejwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yasinyishije-abakinnyi-3-bashya-barimo-migi-inongerera-amasezerano-rutanga-eric-na-patrick-sibomana-abarimo-tuyisenge-jeacques-barategerejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)