Perezida Kagame yasezeye Fodé Ndiaye wari Umuhuzabikorwa by'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutumwa bw'uko uyu muyobozi yakiriwe na Perezida Kagame bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi y'u Rwanda.

Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda aba akorana na guverinoma afashijwe n'itsinda ry'abahagarariye ayo mashami hagamijwe gushyira mu bikorwa inshingano z'Umuryango w'Abibumbye muri rusange.

Fodé Ndiaye yatangiye izo nshingano ku wa 10 Nyakanga 2017.Icyo gihe yari n'umuyobozi w'ishami rya Loni rishinzwe iterambere, UNDP mu Rwanda.

Mbere y'uko ahabwa inshingano mu Rwanda, Fodé Ndiaye yabaye umuhuzabikorwa by'Umuryango w'Abibumbye muri Niger mu gihe cy'imyaka itanu aho yari anahagarariye ibikorwa byo gufasha abari mu kaga.

Yanakoze mu bihugu byo muri Afurika y'Iburenegerazuba n'iyo hagati ayoboye ikigega cya Loni kigamije guteza imbere ubukungu. Yabaye kandi mu zindi nshingano zinyuranye mu gihugu cye cya Senegal.

Afite impamyabushobozi y'ikirenga (PhD) mu by'ubukungu yakuye muri Erasmus University Rotterdam yo mu Buholandi akaba avuga indimi zirimo 'Wolof' [rukoreshwa muri Senegal, Mauritanie na Gambie], Igifaransa n'Icyongereza.

Fodé Ndiaye (wa kabiri ibumoso) ashoje inshingano ze nk'Umuhuzabikorwa by'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda. Yari azimazemo imyaka itanu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-fode-ndiaye-wari-umuhuzabikorwa-by-umuryango-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)