Igisubizo gitangaje Perezida Habyarimana yahaye Tito amusabye kwereka Inkotanyi ibyiza by'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Hon Rutaremara yagiranye n'Umunyamakuru Gerard Mbabazi, yamubwiye uko ubwo bari i Kinihira, Perezida Habyarimana yanze kuvugana n'uwahoze ari inshuti ye magara wari umuyobozi mukuru wa RPF Inkotanyi, Alexis Kanyarengwe.

Iki gihe ngo Gen Sam Kanyemera, yasabye Tito Rutaremara wari umuhuzabikorwa wa RPF Ushinzwe guhuza Politiki n'igisirikare gukora ibishoboka agashaka ikiganiro gishobora guhuza Kanyarengwe na Perezida Habyarimana bari bamaze umwanya munini barebana ayingwe ntwawe uvugisha undi.

Aha Tito Rutaremara wasaga n'uhawe ikizamini gikomeye cyo guhuza abanzi bahoze ari inshuti, yashatse icyo ari buganirize impande zombi zisangamo. Tito avuga ko yegereye Umuyobozi we(Chairman) Kanyaregwe Alexis aramusuhuza, aboneraho no guhita yegera Habyarimana nawe aramusuhuza anamubwira icyo ashinzwe muri RPF Inkotanyi.

Iki gihe ngo yahise abaza Habyarimana impamvu atabaganiriza ku duce tw'igihugu barimo kureba hafi aho.

Habyarimana ngo yahise amubwira ko niba hari ibyo akeneye kumenya ku gihugu cy'u Rwanda yabibaza Umuyobozi we( Kanyarengwe) kuko ngo atakimurusha.

Yagize ati' Kubera ko aho twari nta mashanyarazi yari ahari, byasabye ko tuhagera twese dusanga impapuro zisinywa zidateguye. Byabaye ngombwa ko dutegereza abatekinisiye bagomba kudufasha. Habyarimana na (Chairman) Kanyarengwe bararebanaga gusa ubona bose barakaye. Gen Kaka yansabye kureba uko natangiza ikiganiro bombi bakwisangamo. Negereye Perezida Habyarimana nti'Nyakubahwa ko mutatuganiriza kuri iki gihugu kandi ari mwe mwatwakiriye, yansubije ko nabaza Chairman (Kanyerengwe) ngo kuko igihugu atamurusha kukimenya'

Cyakora Hon Rutaremara akomeza avuga ko Perezida Habyarimana byarangiye amusobanuriye, aho yagarukaga ku bice bimwe amubwira uko byahoze byitwa ubwo bahungaga, ndetse akanamubwira abatware babitegekaga.

Tito avuga ko yaganiriye na Habyarimana iminota nka 30, mbere y'uko basinyana ibice by'amasezerano ya Arusha bari baje gusinya.Anavuga ko ubwo umuhango wo gusinya wari urangiye Perezida Habyarimana yatumye Minisitiri w'Intebe Agatha Kanziga kuri Tito amubwira ko Perezida amusezera.

Col Alexis Kanyarengwe ni umwe mu basirikare bakuru 11 (11 Camarades de 5 Juillet) bafashije Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda kuwa 5 Nyakanga 2022.

Col Kanyarengwe yaje gushinjwa ubugambanyi na Habyarimana, Kanyarengwe yaje guhunga igihugu yihuza n'Inkotanyi ndetse mu mwaka 1992 yaje kugirwa Umuyobozi Mukuru (Chairman) RPF kugeza mu mwaka 1994,ubwo Inkotanyi zafataga ubutegetsi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igisubizo-gitangaje-Perezida-Habyarimana-yahaye-Tito-amusabye-kwereka-Inkotanyi-ibyiza-by-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)