Pakistan:Ihene yavukanye amatwi maremare kurusha izindi ku isi ikomeje kwamamara(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi hene yiswe Simba, yavutse mu kwezi gushize mu gace kitwa Karachi muri Pakistan aho amatwi yako afite uburebure bwa santimetero 54.

Nyiri aka gahene, Mohammad Hasan Narejo, avuga ko yatangiye kuvugana Guinness World Records kugira ngo na ko kinjizwa mu bintu bidasanzwe by'uduhigo byabayeho ku Isi, kakaba kakwitwa 'Ihene y'amatwi maremare kurusha izindi' mu gihe ku rubuga rw'utu duhigo iki cyiciro kitarimo.

Yagize ati 'Mu minsi 10 cyangwa 12 Simba imaze kuvuka, yatangiye kugaragara mu Binyamakuru byaba imbere mu Gihugu no hanze, none mu minsi 30 imaze kuba ikimenyabose kandi no mu myaka 25 cyangwa 30 ntekereza ko izaba igifite ako gahigo.'

Uyu mugabo nyiri aka gahene, avuga ko yifuza kukorora mu buryo budasanzwe kugira ngo gakomeze kogera Isi yose.

Amashusho y'aka gahene, ari ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza kiruka gakina ariko amatwi yako agenda atendera akora hasi mu gihe ko kaba katabyitayeho ubona kishimye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pakistan-ihene-yavukanye-amatwi-maremare-kurusha-izindi-ku-isi-ikomeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)