Lamuka yashimangiye ko U Rwanda rwateye Congo binyuze muri M23 inenga Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Robert Maungano Kiyoka umuhuzabikorwa w'Ihuriro Lamuka rya Martin Fafulu avuga ko Perezida Tshisekedi nta masomo akura mubyo u Rwanda rukorera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Lamuka bakomeza bavuga ko kwitabira ibiganiro by'amahoro i Luanda kwa Tshisekedi ari ukugaragaza intege nke kuwo muhanganye.

Yagize ati' U Rwanda rwateye Congo binyuze muri M23 , ntibyemewe ko umuntu waguteye mwakomeza ibiganiro by'ubwumvikane.'

Kubwa Lamuka ngo intambara iri mu burasirazuba bwa Congo yatejwe na Perezida Kagame aho bavuga ko akaneye ko Abanyekongo bose bamucira bugufi,bati' Barimo gushaka izindi nzira banyura ngo bagere kucyo bashaka, icyo Felix Tshisekedi agomba kumenya ni uko twe nk'Abanyekongo tutiteguye kuba insina ngufi imbere y'u Rwanda'.

Ihuriro Lamuka, rivuga ko ibyakozwe na Tshisekedi bifatwa nko guca intege Abanyekongo muri rusange by'umwihariko abasikare bahanganye n'abanzi b'igihugu mu burazirazuba.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, nibwo Perezida Paul Kagame na Tshiskekedi bahuriye mu biganiro byateguwe na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, bikaba birimo kubera i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Lamuka-yashimangiye-ko-U-Rwanda-rwateye-Congo-binyuze-muri-M23-inenga-Tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)