Isimbi wabaye Igisonga cya Nyampinga wa SFB yatandukanye n'umugabo we bari babyaranye rimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukura ku Igihe avuga aba bombi batandukanye nyuma yo kubyara ndetse Wamukota ubu akaba yaragiye muri America Isimbi nawe akaba yarasubiye iwabo.

Uwabahaye amakuru yagize ati"'Baratandukanye ubu umugabo yagiye no kuba muri Amerika, Isimbi yasubiye kuba iwabo mu rugo ubu ari kwita ku mwana babyaranye.'

Ugiye kureba ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi cyane cyane Instagram bakoreshaga cyane, nta numwe ugifiteho ifoto ya mugenzi we yewe nta n'ugikurikira amakuru y'undi cyane ko buri umwe yahagaritse gukurikira mugenzi we, ibizwi nka 'Unfollow'.

Bimenyekanye ko Isimbi yatandukanye na Wamukota nyuma y'umwaka bibarutse umwana w'umukobwa babyaye muri Kanama 2021. Ni umwana bibarutse nyuma y'umwaka bakundana.

Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi yo mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje kukameza ku Isi yose.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/isimbi-wabaye-igisonga-cya-nyampinga-wa-sfb-yatandukanye-n-umugabo-we-bari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)