Hamuritswe Filime Mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mibilizi n'uduce tuyikikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi filime yamuritswe ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera n'abandi bashyitsi batandukanye.

Ikozwe mu buryo bwerekana itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi ya Mibilizi, iya Mushaka no mu tundi duce twayo twabereyemo ubwicanyi bw'indengakamare nka Cyato, Nyakanyinya, Mutimasi, Muhanga , Rango, Ruhoko ahitwaga mu Rusayo hazwi nko kwa Adria , Nyakarenzo, mu Gatandara, Nyarushishi, Kinanira, Runyanzovu, Rubona, Munyinya, Rukunguri n'ahandi.

Impamvu nyamukuru yatumye iyi filime itegurwa ni uko ibimenyetso bimwe biranga ayo mateka ya Jenoside bisibama uko imyaka igenda, abayazi na bo bakagenda bitaba Imana ntacyo bayavuzeho ngo cyandikwe, kibikwe mu ikoranabuhanga. Ibyo byateye impungenge ko umunsi umwe ayo mateka yazatakaza umwimerere.

Indi mpamvu kandi ijyanye no kurwanya abahakana n'abagoreka amateka ku nyungu za politiki berekana ko nta Jenoside yabaye cyangwa se ko yatewe n'ihanurwa ry'indege y'uwari umukuru w'igihugu, Juvénal Habyarimana.

Mu gukora iyi filime kandi hanatekerejwe ku gusigira umurage abari bato n'abari bataravuka batazi amateka y'amarorerwa ya Jenoside.

Iyi filime yakozwe na 'Ihuriro Mibilizi' yerekana ukuntu umugambi wo gutsemba Abatutsi watangiye kera muri za 1959, 1963, 1973 ukaza gusozwa mu 1990-1994.

Yerekana ubukana Jenoside yakoranywe, aho abicwaga bamwe batwikiwe mu nzu, abariwe ibice by'umubiri, abajugunywe mu migezi nka Rusizi, abatwikiwe = ku mashuri bigatuma imiryango imwe izima ndetse abarokotse bagasigarana ibikomere n'ihungabana bikabije.

Iyi filime mbarankuru yubakiye ku buhamya bw'abaganirijwe mu barokotse Jenoside banyuranye barimo abari mu mijyi n'abasigaye aho bari batuye mu 1994.

Mu kuyitegura, Ihuriro Mibilizi ryahawe uburenganzira rinagirwa inama n'iyari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside [ubu inshingano zayo zimuriwe muri MINUBUMWE] n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwafashije mu bikorwa byabereye by'ikusanyamakuru.

Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Akarere ka Rusizi, Shakimana Bruce, yashimye igikorwa cy'ubwitange n'ubutwari abakoze iyi filime berekanye.

Yavuze ko bizafasha cyane inzibutso ziri muri Rusizi mu gusobanura neza amateka ya Jenoside yahakorewe.

Tito Rutaremera yasabye abakoze filime kuyagura, ikongerwamo n'ibyatuma igera ku rwego mpuzamahanga.

Yashimye abarokotse Jenoside b'i Mibilizi kuba ari bo batangije indirimbo ya mbere mu kwibuka ku rwego rw'igihugu yitwa 'Genda Mibilizi wari Nziza'.

Yakomeje ati 'Ndabashimira ko ari mwe mwabaye aba mbere mu gushyira hanze na filime mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.''

Senateri André Twahirwa we yavuze ku macakubiri yaranze umuryango Nyarwanda ugatuma bamwe bicwa abandi bakaba impunzi imyaka irenga 30.

Yasabye umuryango Nyarwanda kurwanya icyatuma Jenoside n'ibisa na yo byongera kuba mu Rwanda.

Intumwa ya Minisiteri y'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), Zakhia Mbabazi, na we yashimye abateguye iyi filime mbarankuru, kuba bararenze akababaro n'ibikormere batewe na Jenoside bagakora igikorwa cy'ubutwari cyo kwivugira amateka babayemo.

Yibukije ko filimenk'iriya atari 'iy'Abanyamibilizi gusa ahubwo ari umusanzu ku rwego rw'igihugu na MINIBUMWE mu buryo bw'umwihariko'.

Yavuze ko igikorwa nk'iki gituma ibimenyetso, amakuru y'ingenzi abikwa, aboneraho no gukangurira n'abandi barokotse Jenoside kwigira kuri Mibilizi bakandika, bakavuga amateka yabo.

Mbabazi yijeje kandi ubuvugizi n'ubujyanama mu gushaka ubufasha mu mirimo isigaye yo kunonosora neza filime mbarankuru no kwandika igitabo cy'amateka ya Jenoside muri Mibilizi no mu nkengero zayo.

Filime mbarankuru ku mateka ya Mibilizi muri Jenoside igizwe n'amasaha abiri n'iminota 45.

Ihuriro Mibilizi ryagize uruhare mu ikorwa ryayo rifite intego yo gushyira hanze igitabo gikubiyemo ubuhamya bwose bwatanzwe giteganyijwe kujya hanze mu 2023.

Abagize iri huriro bashimye Ingabo z'u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora igihugu cyari mu maboko y'ubutegetsi bubi.

Intumwa ya Minisiteri y'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), Zakhia Mbabazi, yashimye abateguye iyi filime mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Senateri André Twahirwa yasabye umuryango Nyarwanda kurwanya icyatuma Jenoside n'ibisa na yo byongera kuba mu Rwanda
Tito Rutaremera yasabye abakoze filime kuyagura, ikongerwamo n'ibyatuma igera ku rwego mpuzamahanga
Abantu batandukanye bitabiriye imurikwa rya Filime Mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mibilizi no mu duce tuyikikije
Muri iyi filime mbarankuru hifashishijwemo ubuhamya bw'abarokotse Jenoside, bugaruka ku nzira igoye banyuzemo kugeza barokotse
Abagize 'Ihuriro Mibilizi' bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abayobozi bitabiriye imurikwa ry'iyi filime



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-filime-mbarankuru-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-i-mibilizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)