Goma : Abaturage baciye mu rihumye inzego z'umutekano bakora imyigaragambyo ikomeye byavugwaga ko yaburijwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi myigaragambyo yateguwe n'urubyiruko rw'Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi. Kuwa 20 Nyakanga 2022, nibwo uru rubyiruko rwari rwandikiye umuyobozi w'umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa Goma bigaragambya.

CSP Kabeya yasubije aba bigaragambya ko bitemewe ndetse ashyiraho abashinzwe umutekano bagomba gukumira iyi myigaragambyo yamagana ingabo z'umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Igisubizo cya CSP Kabeya nticyanyuze urubyiruko rwa UDPS kuko n'ubundi bitababujije kuzindukira mu mihanda bigaragambya. Iyi myigaragambyo yaje gutambamirwa n'inzego zishinzwe umutekano, aho abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma banatwika amapine bamagana MONUSCO.

MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kwamaganwa nyuma yaho Perezida wa Sena y'iki gihugu Bahati Lukwebo nawe atangaje ko azaruhuka izi ngabo zivuye ku butaka bwa RD Congo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Goma-Abaturage-baciye-mu-rihumye-inzego-z-umutekano-bakora-imyigaragambyo-ikomeye-byavugwaga-ko-yaburijwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)