Gatsibo: Umugore yishwe aciwe umutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugore yiciwe mu Gishanga gitandukanya Umurenge wa Rugarama n'uwa Kiziguro akaswe umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiziguro, Orora Jackson, yabwiye IGIHE, ko bakimenya aya makuru bahise bajyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga.

Yagize ati 'Nibyo rwose yishwe akaswe umutwe. Byabaye mu gitondo kuko yajyaga ku kazi saa kumi n'imwe za mu gitondo ariko abamwishe ntibari bamenyekana.'

Yongeyeho ko iperereza ryatangiye ndetse rigomba guhera ku mugabo we anashimangira ko n'ubwo uyu mugore yapfiriye mu Murenge wa Kiziguro ayobora atari ho yari atuye ahubwo yabaga mu Murenge wa Rugarama.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugore-yishwe-aciwe-umutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)