Dore ibibazo By'urugo umugore cyangwa umugabo adakwiye kubwira umuryango we cyangwa inshuti ze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1.Igihe ukeka ko uwo mwashakanye aguca inyuma

Mu gihe ukiri gukeka nta bimenyetso ufite bikwemeza ko uwo mwashakanye aguca inyuma ntukajye ubwira inshuti zawe n'abavandimwe ko uri kubikeka kuko hashobora kuvamo umwe akabivuga bikazagera ku mugabo wawe kandi nta bimenyetso ufite bimushinja.

2.Ntukababwire buri uko mutonganye

Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n'abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe buri uko mutonganye ntabwo biba byiza kuko uba urushaho kubangisha uwo mwashakanye.

3.Ibibazo by'amafaranga

Si byiza kuba waganiriza inshuti zawe ku bijyanye n'ibibazo by'amafaranga mugira mu rugo rwanyu kuko hari ubwo abantu benshi babifata nko kuba mwebwe muri abanebwe mukaba mutabasha gukorera amafaranga abatunga, abandi bashimishwa no kumva ko hari abari inyuma yabo mu bijyanye n'umutungo kabone nubwo baba ari inshuti zawe wisanzuraho.

4.Kubabwira amateka y'ibanga yanyuzemo

Hari ubwo uganira n'uwo mwashakanye cyangwa se akaba yarabikubwiye mukirambagizanya ukumva ko ari inkuru ugomba kubwira inshuti zawe. Jya wirinda kuvuga amateka y'uwo mwashakanye yose cyane cyane igihe uziko uwo mwashakanye abyumvise hanze bitamushimisha.

Zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma hari Ugira ibanga ry'urugo aho kuvuga buri kimwe:

Kukugira inama mbi :

Hari ubwo umuntu ubwira aba atari bukugire inama nziza kuko yakomeretse mu rukundo cyangwa se akakugira inama agereranije n'ubuzima abamo akirengagiza ko abantu bataremewe kubaho mu buzima bumeze kimwe.

Uba ubahaye umwanya wo kugusenyera :

Iyo uhora ubwira abantu ko ufite ibibazo runaka bagufata nk'umunyabibazo ariko iyo ubereka ko nta kibazo ufite umeze neza nta gitekerezo kibi bagira ku rugo rwanyu baba baziko bigenda neza.

Bikurinda kwicuza :

Hari ubwo ubwira abantu kubera umujinya ufite cyangwa se ibibazo runaka urimo nyuma wazabisohokamo ukumva wicujije impamvu wababwiye ibyawe.

Kugisha inama inshuti n'abavandimwe ni byiza ariko na none abashakanye bagomba kugira ibanga hagati yabo ukirinda kumva ko buri gihe ikiganiro cyawe cyahora ari ukuvugana nabo uwo mwashakanye kuko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi

Rimwe na rimwe nta gisubizo bitanga

Bituma uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko aba yumva ko wamutaranze
Bishobora kukwangisha uwo mwashakanye kuko inshuti zawe n'ababyeyi baba bari ku ruhande rwawe bakumvisha ko wahisemo nabi, urengana, ..

Gukwirakwiza amabanga y'urugo hanze

Ushobora kuganiriza umuntu umwe ibibazo uhura nabyo undi nawe akabibwira undi ugasanga byarakwiye hose.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibibazo-by-urugo-umugore-cyangwa-umugabo-adakwiye-kubwira-umuryango-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)