AS Kigali yahaye akayabo Tshabalala ayigumamo inasinyisha abanya Kenya 2 bakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro no gutsinda APR FC inshuro 2 zikurikiranya,AS Kigali yiyubatse bikomeye aho yongereye amasezerano rutahizamu wayo Shabani Hussein Tshabalala ndetse igura abanyakenya 2.

Hussein Shaban ' Tchabalala' yamaze kwemera kongera amasezerano y'imyaka 2 muri AS KIGALI nyuma y'indi myiza yari amazemo.

Uyu mugabo azagera mu Rwanda ahita asinya ayo masezerano ndetse yishyurwe akayabo ka miliyoni 20 FRW.

AS KIGALI kandi yazanye umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya Premier League witwa Lawrence Juma,nawe wasinye amasezerano y'imyaka 2.

AS Kigali yasinyishije kandi umunyezamu w'umunya-Kenya Peter Odhiambo wavuye muri SOFAPAKA ndetse uyu yanakiniye Gor Mahia.

Ikipe ya AS Kigali kandi yasinyishije Myugariro w'umugande Edward Satro wasinye amasezerano y'imyaka 2.

AS Kigali iri kwitegura guserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ikagera mu matsinda cyane ko mu myaka ishize yagiye igarukira ku muryango.

AS Kigali kandi irashaka guca impaka igahagarika APR FC,ikegukana igikombe cya shampiyona itarakoraho mu mateka yayo.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-akayabo-tshabalala-ayigumamo-inasinyisha-abanya-kenya-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)