Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abaturage b' i Goma muri Kivu y'Amajyaruguru, biroshye mu biro n'ububiko by'ingabo za Loni ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, MONUSCO, basahura ibikoresho byinshi, ibindi barabitwika.

Imiryango itari iya Leta ikorera aho i Goma,iravuga ko imodoka nyinshi kandi zihenze zahawe inkongi y'umuriro, icumbi ry'umwe mu bayobozi ba Monusco riratwikwa, n'ibindi bifite agaciro katarashyirwa ahagaragara. Mu bikoresho byasahuwe ngo harimo ibiribwa, ibikoresho byo mu biro nk'intebe n'ameza, mudasobwa, televiziyo n'ibindi binshi.

Abo bagizi ba nabi bahimbye imyigaragambyo ngo yo gusaba ko Monusco ibavira mu gihugu, nyamara ari amayeri yo kubona uko bisahurira.

Amakuru atangwa n'abiboneye ibyabaye aravuga ko muri ibyo bikorwa by'urugomo hanagaragayemo Abanyarwanda bo muri wa mutwe w'iterabwoba wa FDLR, dore ko abaturage b' i Goma no mu nkengero zaho basanzwe babazi neza, ku buryo batabibeshyaho.

Igitangaje ni uko ubwo bugizi bwa nabi bwabaga abashinzwe umutekano barebera, bigaragara ko Leta ishyigikiye ibikorwa byo kwibasira Monusco, dore ko na Perezida wa Sena ya Kongo, Bahati Lukwebo, yari aherutse gushishikariza abaturage kwamagana Monusco, ngo kuko yananiwe kurangiza inshingano zo kubahiriza amahoro muri icyo gihugu.

Uyu mwuka mubi hagati ya Monusco, Leta ya Kongo na FDLR ariko urasa n'utunguranye, dore ko ubusanzwe ari incuti z'akadasohoka. Urugero ni uko Monusco na FDLR biri kumwe ku rugamba n'igisirikari cya Kongo, FARDC, mu kurwanya umutwe wa M23.

Ikindi kigaragaza ubucuti izo mpande uko ari eshatu zari zifitanye, ni uko yaba Monusco, yaba na Leta ya Kongo, nta gihe bitasabwe kwambura intwaro abo bajenoside ba FDLR bakoherezwa mu Rwanda, aho guhashya abo bicanyi bagakomeza gukingirwa ikibaba, ndetse bikanavugwa ko Monusco na FARDC bigurisha intwaro muri FDLR.

Abasesenguzi basanga kwikoma Monusco byaba biterwa n'uko yanze gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu binyoma bishinja uRwanda gufasha uwo mutwe wa M23. Umuyobozi wa Monusco Bintou Kéita yabwiye kenshi itangazamakuru ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ubufasha uRwanda rwaba rugenera M23.

Nyuma y'ibyabaye ejo i Goma, bishobora no kuzakomeza, abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo bateye urwenya ku mbuga nkoranyambaga, bati: 'Buriya umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Patrck Muyaya, umunyapolitiki Martin Fayulu, ba Dr Denis Mukwege, n'abandi badaterwa isoni no gusuka ibigambo bitagira epfo na ruguru, barahita bashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y' amarorerwa yakorewe Monusco.'

Ariko se koko, Abanyekongo ni injiji kugeza aho bumva se ibyo bakora bitabonwa n'isi yose? Bumva se kwegeka amafuti yabo ku bandi bizamara igihe kingana iki?

Amahirwe rukumbi bafite ni uko igisebo kitica nyine!

The post Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-bo-muri-fdlr-bari-mu-basahuye-bakanatwika-ibikoresho-bya-monusco-i-goma-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-bo-muri-fdlr-bari-mu-basahuye-bakanatwika-ibikoresho-bya-monusco-i-goma-muri-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)