YARAFUNZWE ! Uwabyaranye na Gitifu aratabaza, Gusobanya Imvugo hagati ya Meya na Gitifu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukamana avuga ko yabanye n'uyu Gitifu Kavange mu nzu dore ko ngo babanye mu mirenge Itatu aho babanaga nk'umugabo n'umugore aho babanye mu Murenge wa Bwira, uwa Ngororero ndetse n'u wa Muhororo.

Akomeza avuga ko muri iyi mirenge yose babanye ntakibazo gusa ngo nyuma yaje kugwa ku cyangombwa cya Gitifu kigaragaza ko afite umugore w'isezerano.

Mukamana avuga ko akimara kumenya ko umugabo babana afite undi mugore w'Isezerano yaje kumusaba ko batandukana kuko ubushoreke butemewe mu Rwanda ngo nyuma umugabo yaje kumusohora mu nzu nini babanagamo amwohereza kujya kuba mu gikoni n'abana ngo ariko naho ntiyamuhaye amahoro kuko ngo Polisi yaje kumufata iramutwara aza kugaruka nyuma bamwemereye kuba mu gikoni.

Ngo hashize iminsi ,Mukamana yabwiwe ko yakwitegura akajya kwandikisha abana , ngo Gitifu yifashishije uwitwa Afande Murigande bizakurangira ajyanwe mu buyobozi asangayo Gitifu Kavange amurega ko yateye urugo rwe ndetse akanamutuka bigera no mu Nkiko ngo ibi byaje kumuviramo gufungwa ibyumweru bibiri ari kumwe n'abana ku Murenge wa Gatumba.

Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Mukamana avuga ko yitabaje Meya w'Akarere ka Ngororero akamubwira ko yakwitabaza urukiko ibintu avuga ko ntabushobozi afite kuko ngo inyandiko afite Gitufu yiyandikiye ntagaciro zihabwa bityo akaba avuga ko ibi byose ari ukuba uwo arega ari uyu muyobozi.

Mukamaba waganiriye na Ukwezi Tv aribwo agifungurwa yatubwiye ko mu ijoro ryakeye yari yaraye ku Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu dore ko ngo n'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 1 uyu Gitifu yari yamuhaye ngo yikorere amuhe amahoro ku kazi byarangiye nayo agiye kuyabolokesha .

Yirirwaga mu gikoni akarara ku Murenge

Mukamana yabwiye Ukwezi Tv ko kuva yabwira Gitifu Kavange ibyo kwandikisha abana ngo yahise ahagarika ubufasha yamuhaga , ngo iki gikoni yabagabamo yacyirirwagamo kubera impungenge z'umutekano ngo yamara gutekera abana no gucunga ko Gitifu yavuye mu Biro bye akajya kurara ku Murenge afashijwe n'abazamu baharinda.

Ngo byageraga mu Gitondo saa kumi n'imwe akava ku biro by'Umurenge agasubira muri cya Gikoni.Ngo yigeze no kujya mu rugo rw'umugore w'isezerano kwa Gitifu Kavange I Rubavu abeshya umugore ko ari umuturage usanzwe uyoborwa n'umugabo we , ngo Gitifu yaje kuhamusanga akora ibishoboka byose ngo atagira icyo avuga aho yaje kumuha amafaranga ndetse amushyira no mu modoka barajyana.

Mukamana wemeza ko afite amasezerano atantukanye na Gitifu Kavange avuga ko mu mirenge yose yayoboye babanye ndetse abantu ko ari umugore we bityo we icyo yifuza ari uko Gitifu wakwandikisha abana babiri babyaranye ndetse agakomeza amasezerano yiyemereye yo kumufasha dore ko ngo hari n'amafato barikumwe nk'umuryango

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo kubana na Gitifu we atabyifuza kuko ngo ubushoreke butemewe kandi akaba yaramenye ko afite umugore w'iseserano bityo ko ikibazo cye yumva cyakemurwa na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ndetse na Minisitiri Gatabazi we yanandikiye amumenyesha iki kibazo.

Kavange Jean d'Amour ku murongo wa Telefone , yatsembye ahakana ko atazi uyu mugore Mukamana ndetse ko andi makuru yayatangaza ari uko abonanye imbonankubone n'umunyamakuru.

Gusa ku rundi ruhande Meya w'Akarere ka Ngororero ,Nkusi Christopher yaduhamirije ko uyu mugore yamugegejeho iki ikibazo ndetse akanaganiriza Gitifu Kavange amusaba kugikemura.

Meya Nkusi avuga ko koko uyu mugore yamuhaye ibimenyetso bigaragaza ko yabyaranye na Gitifu Kavange ndetse ko yamuhamagaye bakavugana akamubwira ko yakemura ikibazo ndetse ko yari azi ko cyakemutse bityo ko agiye guhamagara uyu mugore akamusanga ku Karere akareba uko yamufasha.

Gusa nyuma uyu mubyeyi yabwiye Ukwezi Tv ko yageze ku Karere kuri gahunda ya Meya bikarangira amusiragije kuko isaha yamuhaye yahageze yamuhamagara akamubwira ko arwaye bityo ko agiye kuvugana na Gitifu Kavange nyuma yaje kumubwira ko yakwitabaza Polisi ikamufasha kubona ibintu bye ariko we ashimangira ko biri ku rwego rwo kongera kumufunga kuko ngo na mbere ariko byagenze bamushutse ko bagiye kwakindisha abana akisanga afunzwe.

Ati''Ntabwo najyayo kuko ndigukeka ko bashobora kongera kumfunga''

Akomeza avuga ko ahubwo agiye gushaka uko yaza I Kigali akava mu Karere ka Ngororero nubwo ashimangira ko nta bushobozi afite ngo cyane cyane ko n'itike yamuvanye Rubavu imugeza ku Karere ka Ngororero yayihawe n'abagiraneza.

Nyuma y'uko uyu mubyeyi atubwiye ibi ,Twashatse kumenya icyo Meya avuga ku byatangajwe na Mukamana ariko incuro zose twamuhamagaye kuri Telefone ye igendanwa nabwo yongeye kutwitaba.

Nabyaranye na Gitifu w'Umurenge ariko aranjujubya||Twabanye yarampishe ko afite undi mugore||Jacky



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/YARAFUNZWE-Uwabyaranye-na-Gitifu-aratabaza-Gusobanya-Imvugo-hagati-ya-Meya-na-Gitifu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)