Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umusirikare mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, akaba na Minisitiri w'Ingabo, Gen. Major. BEM Emmanuel Habyarimana, uri mu buhungiro mu Busuwisi yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko yemera 'jenoside yakorewe Abanyarwanda'.

Tariki 23 Kamena 2022, Gen. Major. BEM (Brevet D'Etat) Emmanuel Habyarimana w'imyaka 69 y'amavuko, akaba ari na 'Docteur en sécurité internationale' yahamagajwe nk'umutangabuhamya kuruhande rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, uri kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Gisagara yaramubajije ati 'Ese wemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi? Aramusubiza ati 'Jye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze jenoside yakorewe abanyarwanda 'Genocide Rwandais' nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n'abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.'

Uyu mugabo w'inzobere mu bya Gisirikare yavuze ko azi Bucyibaruta kuva mu 1980 i Kibungo.

Yaravuze ati 'Nagiye gukorera i Kibungo kuva mu 1986 twajyaga duhura kuko nari nshinzwe ibijyanye n'iperereza . Mu 1994 twabanye ku Gikongoro hagati ya gicurasi na Nyakanga mu gihe yari perefe naho njye nshinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryari ryarimukiye ku Kigeme.

Bucyibaruta namubonye nk'umuntu mwiza, umukristu gatolika yakoranaga neza n'abantu bose, perefe mwiza wakoranaga neza n'abantu baba abasirikare cyangwa abajandarume. Kuva muri gicurasi 1994 twabonanaga kenshi, byari ibihe bigoye ku bantu bose harimo na guverinoma na yo yari yarahungiye i Gitarama.

DORE UKO GENERAL HABYARIMANA EMMANUEL MUKARU YATANZE AKARERE KUMUTARA AGAHA INYENZI NKOTANYI KUGIRANGO ASHIMISHE INKUNDWAKAZI YE CECILE KAYIREBWA BARI BARI BARAKUNDANIYE MUGIHUGU CY UBUBIRIGI UBWO BEM MUKARU YIGAGA IBYAGISIRIKALI MURI ECOLE ROYALE

Gen. Major. BEM Emmanuel Habyarimana

Mpagera bwa mbere nasanze hari ibibazo byinshi arambwira ati murabona ko hari ibibazo byinshi, icyo gihe ku Gikongoro hari impunzi nyinshi zahungaga zituruka i Kigali n'ahandi aho ubwicanyi bwari bwaratangiye mbere. Bucyibaruta na musenyeri Misago bageragezaga gukora icyo bashoboye ariko wabonaga ibintu byarabarenze kubera ubwinshi bw'abantu cyane cyane n'interahamwe zitagiraga uzikoma imbere, nanjye ubwanjye interahamwe zigeze gushaka kumpagarika.'

Urukiko: Watangiye akazi ka gisirikare ryari?

BEM: Ninjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare mu 1974,  mu 1980 nashinzwe kuyobora bataillon para komando yigiraga mu Ruhengeri mpamara imyaka ibiri kugera mu 1982 njya kwihugura mu Bubirigi. Ngarutse njya gukorera mu Bugesera ahigishirizwaga abasirikare bashobora kujya ku rugamba icyo gihe nari capitaine .

Hari abasore barenga 5000 bigishwaga. Nasubiye mu Ruhengeri mu 1985 nkiri capitaine, mu ntangiriro za 1986 noherejwe i Kibungo nshinzwe iperereza rya gisirikare, mu byo nari nshinzwe harimo kumenya n'ibijyanye na menaces zashoboraga kubaho harimo abacuruzaga ibiyobyabwenge,abakoreshaga intwaro n'ibindi. Hari abantu twafataga bakatubwira ko bakoranaga n'abantu bari barimo gushinga FPR ahagana muri za 1988.

'Musaza w'Umugore wa Perezida Habyarimana yari perefe ariko yasaga nk'aho ari Minisitiri'

Urukiko: Mu buhamya wigeze gutanga wavuze ko hari abantu bagiye bakugirira ishyari bigatuma ufungwa harimo nk'uwitwaga Protais monsieur Z?

BEM: Yego twahuriye mu Ruhengeri uwo yari musaza w'umugore wa perezida Habyarimana, yabaye perefe mu Ruhengeri ari perefe udasanzwe, yari mu gatsiko k'abantu bikoreraga icyo bashatse, yari perefe ariko yasaga nk'aho ari ministre. Nasubiye mu gisirikare mu ntangiriro za mata 1994 mu Mutara nabwo nari nshinzwe iperereza rya gisirikare. Hari hashize imyaka itatu ntakora ibya gisrikare sinifuzaga no gusubiramo, ubwo nagiye mu Mutara ndi major.

Habyarimana yishwe maze hafi icyumweru nsubiye ku rugamba, byari ibihe bigoye ariko njye nibwiraga ko ibintu bigiye kumera neza nyuma y'isinywa ry'amasezerano ya Arusha nkeka ko tugiye kugira igisirikare kimwe na FPR ariko ngiye kumva numva ngo indege ya Habyarimana yarashwe, nabimenye tariki ya 7 mu gitondo.

Icyo gihe bavugaga ko yarashwe wenda n'abahenzanguni ba MRND abandi bati ni FPR abandi bati ni abandi umuntu atamenya abo ari bo.

Urukiko: Wowe utubwiye ko wizeraga ko ibintu byari bigiye kumera neza nyuma y'amasezerano ya Arusha ariko hari abandi batabyifuzaga mu gisrikare?

BEM: Yego ni byo hari bamwe batabyifuzaga cyane cyane abari kumwe na Habyarimana no mu gisirikare hari ba officier bamwe nka col Bagosora batari babyishimiye bakekaga ko bashyizwe mu kiruhuko.

Urukiko: Ubwo mu Mutara byagenze bite nyuma y'itari ya karindwi?

BEM: Nagize ubwoba numva ko iryo hanurwa ry'indege rigiye gutera ibibazo bikomeye kuko n'ubundi mu Rwanda hari hasanzwe hari ibibazo. Ni nako byagenze kuko nahise mbona interahamwe mu makamyo ziza kwica abantu bari bahungiye i Nyagatare bageraga nko ku bihumbi 30. Narwanye na bo ndabirukana baragenda ariko nyine aho bagendaga banyura mu maparuwasi hirya no hino bagendaga bica abantu.

Urukiko: Wavuze ko i Nyagatare hari 'deplacés politiques' watubwira abo ari bo?

BEM: Abo ni abantu bari barahunze imvururu zagendaga zituruka ku mashyaka menshi yari yaramaze kuvuka , abo bantu rero bari barahungiye ahantu hari abasirikare ba MINUAR aho i Nyagatare. interahamwe zaje kwica abantu bari mu ishuri rya EAV Nyagatare ndabirukana[…]Tariki 17 mata 1994 banjyanye mu ishuri rikuru rya gisirikare nka directeur ushinzwe amasomo nkakeka ko byatewe nuko abantu batishimiye ko nabujije interahamwe kwica abantu mu Mutara ku rundi ruhande bakaba barashakaga no kunshyira ahantu ntakomeza gukurikirana ibyo interahamwe zakoraga.

Iishuri ryavuye i Kigali baryimurira i Nyanza nyuma barijyana ku Gikongoro i Kigeme, kwimura ESM byatewe nuko imirwano yari ikomeye muri Kigali bakabona ko bitaba ari byo gufata ba officier barenga 100 ngo ubagumishe ahantu hari imirwano. I Kigeme nkeka twaragiye yo nko hagati mu kwezi kwa gatanu.

Urukiko: Wabonanye na Bucyibaruta ryari?

BEM: Nkihagera nahise njya kumureba kubera ko twari tuziranye kimwe n'abandi bayobozi barimo na musenyeri wakomokaga iwacu i Byumba. Nasazne ahangayitse cyane kubera interahamwe zicaga ahantu hose nta buryo buhari bwo bwo kuzihagarika nibwo namubwiye nti igihe muzaba mukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose kugirango tugire umuntu dufasha nk'ishuri rya gisrikare mujye mutubwira.

Hari abantu bazanye i Kigeme, hari nk'abo musenyeri yazanye abavanye i Kibeho bari barokotse turabarinda. Twageze i Kigeme harabaye ubwicanyi muri mata kuko hari ibitaro n'ishuri na paruwasii hari abo twarinze harimo na musenyeri ukiriho na n'ubu n'abandi bagendaga batuzanira. Musenyeri atuzanira abo bantu badusobanuriye uko byari byaragenze i Kibeho.

Urukiko: Wavuze ko mwarinze perefe, mwabikoze gute, mwamuhaye abasirikare?

BEM : Ntabwo twamuhaye abasirikare ahubwo twigeze kumva uwitwa superefe Biniga avuga ko bagiye gutera ku Gikongoro bakica perefe utarimo gukora ubwicanyi ariko ntiyari wenyine yari kumwe n'interahamwe nyinshi. Ubwo icyo twagerageje gukora ni ugukora ku buryo babireka kuko kurwana na bo muri icyo gihe byashoboraga kuba bibi kurushaho. Twakomeje kubakurikirana bituma ibyo batekerezaga batabikora. Abafaransa bageze aho baraza tubabwira uko ibintu byifashe tubereka abantu bendaga kwicwa, baraje baradufasha ngirango navuga ko ari Imana yabohereje.

Twe twumvaga ko tutazava ku Kigeme ahubwo ko tuzahaguma tugategereza FPR tukazarwana na yo ariko abafaransa barabitubujije.

Urukiko: Nyuma y'iryo tangazo mwashyizeho umukono nk'abasirikare bakuru wavuye mu Rwanda?

BEM:  Icyo gihe nyuma y'iryo tangazo guverinoma yari ku Gisenyi yavuze ko turi ibyitso ko dushaka gukorana n'inkotanyi nyuma y'iminsi mike narahunze njya i Bukavu nyuma rero mfata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda tariki 27 nyakanga ubwo i Bukavu nahamze iminsi yabarirwaga mu 10 kuko naho nabonaga bashobora kuhanyicira.

Njye sinigeze njya muri FPR bagiye babimbaza kenshi nkabasubiza ko ndi umusirikare ntashaka kujya mu mashyaka kandi ko ntajya muri FPR kuko ibikorwa byayo binyuranye n'ibyo ngewe nemera.

Muri 2003 nahisemo guhunga mbere yaho nabonaga ko imirimo Kagame yampaga yari iyo kongera kubaka igisirikare nyuma rero maze kubirangiza banshyira ku ruhande .

Urukiko: Hari icyo watubwira ku iyicwa ry'abanyeshuri bo muri Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 gicurasi 1994?

BEM: Mpagera nasanzwe barishwe gusa nabimenye mbibwiwe na musenyeri Misago wari unzaniye abana bari baraharokokeye.

Urukiko: Iryo tangazo mwasohoye tariki 7 nyakanga kandi tariki 4 FPR yari yamaze gufata Kigali mwumvaga mufite icyizere kandi mwari mwamaze gutsindwa?

BEM: Ingabo twari dufite icyizere ko ibintu byari bigishoboka, twe twumvaga intambara itararangira[…] hari abavuga ngo FAR ntizarwanye kubera kubura amasasu n'ibiki ibyo si byo twari tugishobora kurwana , tuzi ko FPR itangira kurwana yahereye ku musozi umwe ifata ibiri gutyo gutyo ariko twebwe twari dufite Crête zaire Nil twashoboraga kongera…

Me Gisagara: Wavuze ko wabonye Bucyibaruta guhera hagati muri Gicurasi kugera muri Nyakanga 1994 ishuri ryanyu rije ku Kigeme?

BEM: Yego ni bwo nongeye kumubona.

Me Gisagara: Ubwo bivuze ko utazi uko Bucyibaruta yitwaye ubwo habaga ubwicanyi bwa Kibeho, Murambi, Cyanika na Kaduha bwabaye mu kwezi kwa kane?

BEM: Sinari mpari ariko narakurikiraga ibyaberaga hirya no hino mu gihugu nka officier militaire.

Me Gisagara: Ubwo bivuze ko wamenya n'imyitwarire ya Bucyibaruta muri icyo gihe?

BEM: Iyo yo sinayimenya kimwe n'uko n'ubu ntashobora kuyimenya.

Me Gisagara: Ese wemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi?

BEM: Jye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze jenoside yakorewe abanyarwanda 'genocide rwandais'  nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n'abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.

Me Gisagara: Ese wemera ko kuba harabayeho jenoside[…]Ese wemera ko impunzi zajyanwe ku ishurii rya murambi aho zaje kwicirwa bigizwemo uruhare na Bucyibaruta?

BEM: Igitekerezo gishobora kuba cyari cyiza ariko kubera kutagira ubushobozi buhagije bwo kubarinda bikaza kurangira bishwe, ibyo ntibivuze ko ku ikubitiro igitekerezo cyari kibi.

Me Gisagara:  Ese aho ibi uvuga ubungubu ntiwaba ubiterwa n'uko utavuga rumwe na guverinoma y'u Rwanda?

BEM: FPR yatekerezaga ko ndi umuntu yashoboraga gukoresha uko yishakiye ariko yaje kubona ko atari byo.

Me Karongozi: Muza ku Gikongoro hari jandarumeri yayoborwaga na major Bizimungu hakaba ingabo, hakaba n'abasirikare bakomeretse bavurirwaga i Kaduha, hari interahamwe, hari inzego z'ubuyobozi, izo nzego zose mwakoranaga gute?

BEM: Iyo haza kubaho imikoranire ibintu biba byaragenze ukundi. Iyo FPR itubura imirwano ntibiba byarageze kuriya. Uravuga abajandarume, ariko abasigaye bari bake kuko abandi bari baragiye ku rugamba gusa ndemeranya nawe ko abo basigaye batitwaye neza. iyo mikoranire y'inzego ni yo yabuze bigatuma haba ikintu cy'akaduruvayo .

Me Karongozi: Ni gute wavuga ko hari akaduruvayo hari ba col Simba, ba major Mugemana, maj Bizimungu, perefe namwe ubwanyu?

BEM: Icyo nyine gisobanura neza ukuntu hari akaduruvayo none se wambwira icyo col Simba yakoraga ku Gikongoro…

Me Karongozi:  Watubwiye ko wagerageje kurinda perefe mu gihe superefe Biniga yashakaga kujya kumwica wabigenje gute kugirango izo nterahamwe zemere?

BEM: Ntabwo interahamwe zemeye ahubwo zahatiwe gusubira inyuma. Twasabye superefe Biniga gusubira inyuma aragenda n'ubwo atabishakaga ariko njye nari officier mfite abasirikare bandinda nka 4 cyangwa 5 kandi twari iruhande rw'ishuri rikuru rya gisirikare nta kundi yagombaga kugenda n'ubwo atabishakaga ariko nanjye ngirango iyo ntagira abo basiriakre byari kugenda ukundi.

Me Karongozi: Ubwo wabazwaga muri 2015 wavuze Biniga inshuro ebyiri mu bicanyi bw'i Kibeho na Kaduha kandi nyamara utari uhari ntiwamuvuga mu byo watubwiye ubungubu kubera iki?

BEM: Nababwiye ibyo nashakaga kubabwira kandi icyo gihe bambaza sinavuze byose kimwe n'uko ubungubu ntavuze …

Me Biju Duval (wunganira Bucyibaruta): Ndagirango mbanze mbwire ubushinjacyaha ko kuvuga ko TPIR yashyize perefe Bucyibaruta mu bafatanyacyaha mu bwicanyi ubwo yakatiraga col Simba atari byo. TPIR ntiyigeze iburanisha Bucyibaruta kuko itigeze yumva ubwiregure bwe icyo kintu gisobanuke neza.

Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78, ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n'iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

[email protected]

The post Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/23/paris-gen-bem-habyarimana-yahakanye-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)