Urukundo rwumubyeyi, imitoma no guhimbaza Im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi album yari imaze hafi amezi atandatu icururizwa ku rubuga Zanatalent.com yashinze, aho bivugwa ko yasaruyemo agera kuri Miliyoni 66 Frw.

Ubu, yafashe icyemezo cyo kuyishyira kuri Youtube nyuma y'igihe kinini abisabwa n'abantu bashaka kuyumva kuri uru rubuga rworohereza benshi ubuzima.

King James aherutse kubwira INYARWANDA ko Album yayise 'Ubushobozi' mu kumvikanisha imbaraga z'urukundo mu buzima bwa buri munsi; n'urukundo umubyeyi agirira umwana we nk'uko byumvikana mu ndirimbo 'Ubushobozi'.

Album ye iriho indirimbo 'Ejo', 'Ubanguke', 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na 'Reka gukurura'.

Hari kandi 'Nyishyura nishyuke', 'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.

King James asobanura ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire.

Akavuga ko yifashishije Israel Mbonyi kuri iyi Album kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Mu gukora iyi Album namusabye ko twakorana rero, arabyemera.'

Mu ndirimbo 'Nyabugogo' yaririmbye ku muntu wavuye mu cyaro akajya i Kigali akaruhukira Nyabugogo, ubuzima bukamucanga, akamburwa.

Bitewe n'ubuzima abamo, arahirira kutazasubira iwabo mu cyaro, akavuga ko kuba muri Kigali atari imikino. Avuga ko buri wese wanyuze i Nyabugogo afite inkuru ye yo kubara. 

Mu ndirimbo 'Ikiniga' aririmba avuga ko urukundo ari urw'abantu babiri, ko iyo hagize undi wa gatatu urujyamo bidakunda. Aririmba ku rukundo rw'umusore ukundana n'umukobwa ariko adashaka ko bimenyekana, ibintu bimutera ikiniga cyo kwibaza impamvu uyu mukobwa adashaka ko bivugwa.

'Habe na Namba' aririmba ku musore wemeranya n'umukobwa gutandukana ntawe urababaza undi. Bibutsanya ko bahanye imbabazi, bakosoranye ariko urukundo rwabo rwanga gushinga imizi kugeza ubwo babana badahuje namba. Ati "Twemere ko tudahuje namba."

'Nyishyura Nishyuke' uyu muhanzi aririmba ku muntu wishyuza uwo yagurije amubwira ko bidatinze azaba yamusubije amafaranga ye, ariko bigatinda.

Mu ndirimbo 'Reka gukurura' aririmba agira inama abantu kwirinda 'iyo menya', guharanira kubana neza n'abantu, guca bugufi. Avugamo ko 'ibirenge byijuse bikandagira mu buki'.

'Pinene' ku musore washidukiye umukobwa bahuriye muri Arena ariko bikarangira akunze inshuti ye. Iyi ndirimbo yayikoranye n'umuraperi Bull Dogg.

'Ubushobozi' yitiriye album: Aririmba ku mubyeyi uterwa ishema n'umwana we, uharanira kumutoza kuvamo umuntu nyamuntu. Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we yamuhaye igisobanuro cya nyacyo cyo kubaho. Akavuga ko azaharanira kumutoza ubugwaneza.

Mu ndirimbo 'Hinduka' yubakiye ku musore/umukobwa ubwira umukunzi we kutamupfusha ubusa mu gihe bari kumwe kuko baramutse batandukanye ashobora kuzabaho yicuza. Ati 'Hinduka nyigukunda."

'Inshuti Magara' yayikoranye na Israel Mbonyi. Ni indirimbo ihimbaza Imana, igaruka ku mukirisitu ufitanye amateka akomeye n'Imana rurema yemeye.

'Uhari udahari' aririmba ku muntu ujya mu rukundo ariko atazi icyo ashaka, bigatuma umukunzi we amwinubira akamubwira gufata igihe cyo kongera kubitekerezaho.

'Nzakuguma iruhande' avuga ko iyi ndirimbo ifite inkuru yihariye. Aririmba ko mu 1991 yahuye n'umukobwa barakundana ariko mu 1994 baza gutandukana kubera amatage.

Nyuma baje guhura bararushinga, ndetse ahamya ko n'ubu agikomeje kumukunda. Ariko aba bombi bageze baratandukana, ku buryo muri we aba atekereza ko abana bakumbuye kubabona bari kumwe.

'Uyu mutima' yakozwe na Producer MadeBeats. Ni umusore ubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ku Isi. Akamubwira ko impano ikomeye yamuhaye' iruta izindi mu buzima bwe, ari umutima yamweguriye. Ni indirimbo ibyinitse.


King James yashyize ku rubuga rwa Youtube album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' 

Israel Mbonyi na King James bakoranye ndirimbo 'Inshuti magara' 

Bull Dogg ni we muraperi rukumbi wumvikana kuri iyi album ya King James

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UYU MUTIMA'


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ZAKUGUMA IRUHANDE'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UHARI UDAHARI'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INSHUTI MAGARA' NA ISRAEL MBONYI

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HINDUKA'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UBUSHOBOZI'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'PINENE'YA KING JAMES NA BULL DOGG

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA GUKURURA'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYISHYURA NISHYURE'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HABE NAMBA'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYABUGOGO'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IKINIGA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118226/urukundo-rwumubyeyi-imitoma-no-guhimbaza-imana-king-james-yasohoye-album-iriho-israel-mbon-118226.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)