Umuhungu wa Bucyibaruta ati 'Mama ni Umututsikazi […] Papa nta ruhare yagize muri Jenoside' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fidèle Uwizeye, umwe mu bahungu ba Laurent Bucyibaruta ufite imyaka 48 y'amavuko, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Se, avuga ko yahoranye umutima mwiza agahamya ko nta ruhare yagize muri jenoside kandi ko yakundaga Abatutsi ndetse ngo na Nyina ni Umututsikazi, agasanga ibyo umubyeyi we ashinjwa ari ibinyoma dore ko ngo nawe yahigwaga ashinjwa kuba ikitso.

Yatangiye avuga ati 'Twavukanaga turi abana umunani, abahungu barindwi n'umukobwa umwe, abahungu babiri biciwe mu ntambara yo muri Zaire. Mbere yo kwerekeza muri Zaire twaraye nk'iminsi ibiri cyangwa itatu i Cyangugu sinibuka neza.'

Yakomeje ati 'Muri Zaire inkambi twarimo yaratewe muri 1996 tuburana na mukuru wacu wari watwaye abihayimana i Bukavu ntabwo twigeze tumenya ibye n'aho yaguye ariko dukeka ko ari Tingitingi. Twese uko twavukanaga nta muntu wigeze aba umusirikare. Mushiki wacu icyo gihe cya jenoside yabaga i Liege n'umugabo we wari umusirikare. uwo mushiki wacu ntiyigeze asubira mu Rwanda. Uwo nakurikiraga mu nkambi muri Zaire ntitwari kumwe ntabwo nzi uko byamugendekeye.'

Urukiko: Maman wanyu ni umututsi?

Uwizeye: yego.

 'Simbizi' yiganje mu bisubizo byatanzwe na Uwizeye

Urukiko: Famille ye yarishwe?

Uwizeye: Yego. Hari musaza we wabaga i Bugande, nyuma ya genoside yaje iwacu mu rugo, ahaba iminsi, nyuma asubira iwabo i ibyumba twe twabaga i kibungo.Yaje muri 1990. Babwiraga ko hari ba marume bacu baba i bugande ariko nibwo bwa mbere nari naramubonye, bari barahunze muri 1959. Bahunze kuko bari abatutsi.

Urukiko: Byamugendekeye bite ubu ari he?

Uwizeye: Simbizi nta makuru ye namenye nyuma ya genoside.

Urukiko: Baramu ba papa wawe bajya bavugana?

Uwizeye: Simbizi.

Urukiko: Ubu aba he?

Uwizeye: Nzi ko yagiye iwabo, ariko sinzi uko byagenze, gusa niba akiriho ari mu Rwanda.

Urukiko: Ntuzi amakuru ye?

Uwizeye: Oya.

Urukiko: Maman wawe afite abandi bavukana?

Uwizeye: Yego ariko babiri barapfuye muri genoside.

Urukiko: Revelien uramuzi?

Uwizeye:  Oya.

Urukiko: Papa wawe yigeze kuvuga musaza wa maman wawe witwa atyo?

Uwizeye: Wenda twamwitaga oncle ariko ntazi izina rye.

Urukiko: Mujya muvuga kuri basaza ba maman wawe bishwe?

Uwizeye: Oya ntitujya tubivuga ariko jyewe birambabaza cyane mpitamo kutabyumva cyane.

Urukiko: Basaza ba maman wawe babiri bishwe bari bafite abana?

Uwizeye: Simbizi na gato

Urukiko: Mufite aba babyara banyu bishwe bishwe?

Uwizeye: Yego.

Urukiko: Bangahe?

Uwizeye: Simbizi

Urukiko: Ese waba ufite details z'ahantu hiciwe bene wabo wa maman wawe?

Uwizeye: Oya niwe wabimenya kuko tariki  6 Mata yari yaragiye gushyingura.

Urukiko: Gushyingura nde?

Uwizeye: Simizi

Urukiko: Wari he wowe?

Uwizeye: Gikongoro, ni mama wajyanye na mukuru wanjye Modeste

Urukiko: Kuki ari Modeste wagiye?

Uwizeye:  Niko ababyeyi babishatse.

Urukiko: Bashyiguraga he?
Uwizeye: I Byumba.

Urukiko: Haberaga imirwano?

Uwizeye: Ariko ntibari ku mupaka neza. hari kiziguro.

Urukiko: Waba uzi ko nyuma yagiye i kibungo?

Uwizeye: Niho uca ujya i byumba. Ni iki cyabaye ageze i byumba?

Uwizeye: Bukeye batangiye kwica bahungira i rwamagana kuko habaga tante w'umubikira, niho bahungiye, kugera atashye

Urukiko: Uwo mubikira avukana na maman wawe?

Uwizeye: Yego.

Urukiko:Ni iki uzi cyabaye byumba, Rwamagana?

Uwizeye: Nzi ko babashije kugera i rwamagana bakahihisha, baza gutaha ariko ibyababayeyo simbizi.

Urukiko: Urwo rugendo rwabagendeyekeye rute?

Uwizeye:  Baciye indangamuntu zabo kuko zariho tutsi, ariko kuko hari aba gendarmes bari kumwe nabo, ubanza ariyo mpamvu babashije guca kuri bariyeri. Ubanza ari papa wohereje aba gendarme ngo bajye kubareba. Bagiye i rwamagana mu kibikira kugere tariki 19 mata, ariko tariki 11 prefet wa kibungo yajyanye Modeste i Kigali. Prefet wamutwaye yitwa Godfroid.

Urukiko: Waba uzi uko byagendekeye uwo prefet?

Uwizeye: Numvise ko yishwe.

Urukiko: wowe icyo gihe wari he?

Uwizeye: Nari mu rugo.

Urukiko: Maman wawe ahageze n'abo bari kumwe, yari ameze ate? Uwizeye: Bari bafite ubwoba ntiyanavugaga, no kurya byari byanze, ariko nyuma ntabwo twabivuzeho cyane twashimishijwe n'uko ahageze. jyewe rwose sinashatse kumenya byinshi.

Urukiko: Wabonaga yahungabanye?

Uwizeye: Yego kugera uyu munsi.

Urukiko: Ubuzima bwakomeje gute na maman wanyu, nyogokuru na nyoko wanyu?

Uwizeye: Bwagenze neza kuko bo ntibasohokaga, hari ibihuha ko duhishe abatutsi bahoraga bashaka kudutera.

Urukiko: Papa wawe wigeze wumva avuga ko ari gutanga ubutumwa ko ubwicanyi bwarangiye, abatutsi bashatse bakwigaragazako amahoro yaje?

Uwizeye:  Yego narabyumvaga abivuga.

Urukiko: Maman wawe se yarasohokaga icyo gihe cy'amahoro?

Uwizeye: Oya yagumye mu nzu.

Urukiko: Katabarwa byagenze bite?

Uwizeye: Yagumye mu rugo, nyuma asaba ko ajya kureba umuryango we tumugeza ku muryango anyura mu mirima, atubwira kumureka akijyana anyura mu mirima aragenda.

Urukiko: uribuka ngo hari ryari?

Uwizeye: Sinibuka neza ariko ni nyuma yo kwica i murambi, ariko ubanza operation turquoise yari yaraje.

Urukiko: Yarakoraga se?

Uwizeye: Oya yari acyihishe.

Urukiko: Kandi papa wawe yari yatanze ubutumwa bw' amahoro yari acyihishe iki katabarwa? (umwuganizi ahise ahaguruka avuga ko iyo message itabuzaga kwica abatutsi.

Urukiko: Amahoro bivuze iki?

Umwunganizi: president wihindura ubutumwa…

Urukiko: Icyo mfashe aha ni uko katabarwa yavuye kwa bucyibaruta nyuma yo kwica murambi?

Uwizeye: Yego yagumye igihe kinini mu rugo kuko bahageze bucya bica murambi, ahava nyuma y' ibyumweru.

Perezida: Ibyumweru?

Uwizeye: Yego kugeza abafaransa baje.

Urukiko: Maman wawe we yavuze ko umushoferi yagumye iwanyu iminsi 3 gusa. kuko hari abantu bavugaga ko prefet ahishe abatutsi, ahita abwira umu shoferi ngo ahunge, ajye ahantu hizewe. Wewo uti yahavuye abafaransa baje, maman wawe ati yahamaze iminsi gusa, ukuri kuri he?  Watubwira niba hari abandi bantu bahungiye iwanyu?

Uwizeye: Hari abazaga kurya bakagenda, abandi bakaza n'imodoka bakagenda, hacaga abantu baza kubaza uko bahunga bakagenda.

Urukiko: Bari bande?

Uwizeye: Babaga ari abantu baziranye na papa.

Urukiko: Ese babaga ari abatutsi, abahutu bahunga FPR?

Uwizeye: Bari bavanze abahutu n'abatutsi. Iyo bavugaga uko baciye kuri bariyeri numvaga ari abatutsi.

Urukiko: Hari abahabaga?

Uwizeye: Nshunguyinka Francois wabaye senateur mu rwanda, nawe yabaye prefet, muri 94 ubanza yari sous prefet, yaciye mu rugo ahunga n'abana be. Nigaga i gitarama muri ecole des langues ariko vacances zabayemo genoside nari gikongoro.

Urukiko:  Wigaga muwa kangahe?

Uwizeye: Nigaga muwa gatatu nigaga indimi. Mbere yo kwiga gitarama nigaga CEPR gikongoro.

Urukiko: Mukamunana Chantal wari umuzi?

Uwizeye: Oya na papa yaramumbajije ntawe nzi.

Urukiko: Yatanze ubuhamya hano avuga ko yakubonye kuri bariyeri?

Uwizeye: Arabeshya sinigeze njya kuri bariyeri, nanjye nari narahigwaga.

Urukiko:Wahigwaga gute?

Uwizeye: Bavugaga ko papa ari icyitso, ko ahishe abatutsi.

Urukiko: Ni bande babivugaga?

Uwizeye: yaravugwaga hose

Urukiko: Kuri wowe papa wawe ni muntu ki?

Uwizeye: Njye navuga ko abantu bose bamuzi ni umuntu utarigeze arangwaho ivangura na gato  yafataga abantu bose kimwe.

Urukiko: Ese mwamenye ko habaye ibitero nka Murambi?

Uwizeye: Yego twarabyumvise papa abaza n'abajandarume bamubwira ko hari abajandarume bagabye yo igitero. Njye nahise numva ibyo ari byo kuko nari nzi ko hariyo impunzi.

Urukiko: Ese wamenye ko hari n'ahandi abantu bagiye bicwa?

Uwizeye:  Yego nagiye mbyumva ariko mu rugo ntabwo twabivugagaho.

Urukiko: Iwanyu mwumvaga radio?

Uwizeye:  Yego twumvaga radio Rwanda ni naho twumviye ko perezida Habyarimana yishwe. twumvaga na radio ya FPR tukumva na radio ya RTLM yo wumvaga yitiranya abatutsi na FPR.

Urukiko: Ese hari ubwo mwigeze muvugana na papa wanyu kuri ibyo biganiro?

Uwizeye: Oya ntabwo twigeze tubiganiraho.

Urukiko: Mumaze guhunga mukagera i Bukavu mwakomeje kuba hamwe?

Uwizeye: Yego urebye twakomeje kubana ahantu hamwe mu buzima bugoranye cyane no kwambuka umupaka ubwabyo byari bigoranye nyuma ubuzima nabwo bukomeza kugorana. twamaranye nk'imyaka ibiri twese turi mu nkambi imwe uretse uwitwa Modeste wari umuseminari wari waragiye ahandi n'abandi baseminari

Urukiko: Watubwira uko mama wawe abayeho hano mu Bufaransa?

Uwizeye: Abayeho nabi cyane, amaze igihe afite ubumuga ibyo bikaza byiyongera ku kuba papa arimo kuregwa ibintu bikomeye bya jenoside atigeze agiramo uruhare, byaramuhungabanyije cyane kuko ntaho bihuriye n'ukuri. Nkanjye ndi ku Gikongoro niyumviye ubwanjye abantu bijujuta bavuga ngo perefe ni we watumye batica abantu bose ngo babarangize. tugeze hanze muri Congo hari n'abagiye bashaka kudutera inshuro nyinshi, ibyo rero ni byo byagiye bihungabanya mama.

Uwizeye: Ubwo ni ukuvuga ko iyo perefe Bucyibaruta atahaba haba harapfuye abantu benshi kurushaho ku Gikongoro?

Uwizeye: Yego.

Urukiko: Hari icyo wongeraho?

Uwizeye: Icyo nongeraho nuko natwe ubwacu twagizweho ingaruka na jenoside . Ikimbabaza kurushaho nukubona papa aregwa ibintu atigeze akora kandi yarakoze uko ashoboye ahubwo ngo arengere abantu, mbona abantu bamufata nk'uwangaga abatutsi kandi atari byo ahubwo yarabanye na bo igihe cyose .

Birababaza cyane kumva bamushinja ubugome atigeze agira, papa ntiyigeze aba umugome hari n'abantu benshi ndetse bagiye baza iwacu bakarya bakagenda bagasubira kwihisha abandi bagiye bahacumbika nta kibazo na kimwe. Iyo papa aba yanga abatutsi ntabwo aba yaragiye abakira ni umuntu wahoranye umutima mwiza.

Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78, yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944, yabaye Burugumesitiri, aba superefe, aba Perefe wa Kibungo 1985-1992. Yabaye Perefe wa Gikongoro (1992- 1994), yari kandi  n'umuyobozi wa komite ya perefegitura y'urubyiruko rw'Interahamwe.

Ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n'iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

 Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

 

 

The post Umuhungu wa Bucyibaruta ati 'Mama ni Umututsikazi […] Papa nta ruhare yagize muri Jenoside' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/umuhungu-wa-bucyibaruta-ati-mama-ni-umututsikazi-papa-nta-ruhare-yagize-muri-jenoside/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)