RDC ntizitabira Inama y'Abayobozi b'Inteko zo muri OIF izabera i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyatangajwe na Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko muri RDC, Prof. André Mbata, ubwo yari mu bikorwa bitegura iyi nama izwi nka APF, yabereye i Rabat muri Maroc ku wa 23-24 Kamena 2022.

Ubwo hasozwaga Inama Rusange y'Inteko zishinzwe Amategeko mu Karere ka Afurika, Prof. André Mbata, yavuze ko cyafashwe kubera imyitwarire y'u Rwanda avuga ko ruteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse rugatera inkunga Umutwe wa M23.

Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC yatangira, u Rwanda rwakunze gushimangira ko nta ruhare na ruto ruyifitemo ndetse ko nta n'ubufasha ruha uyu mutwe.

Itangazo ry'Inteko Ishinga Amategeko rivuga ko 'Imbere y'Abadepite b'ibihugu bya Afurika bivuga Igifaransa, Prof André Mbata, yagaragaje ko Guverinoma ya RDC yahagaritse amasezerano yose yari ifitanye n'u Rwanda, itazitabira Inama ya 47 ya APF mu Karere ka Afurika iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 5-9 Nyakanga 2022.''

Rikomeza rivuga ko u Rwanda ngo rukomeza kwenderanya kuri RDC no kwigarurira bimwe mu bice byayo binyuze mu mitwe y'iterabwoba nka M23.

Kuva intambara yakongera kurota hagati ya M23 n'Ingabo za Leta, FARDC, aba barwanyi bamaze gufata uduce dutandukanye turimo n'Umujyi wa Bunagana, uri ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda.

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama nyuma y'uko mu mwaka ushize rwakiriye Inama ya 12 y'Abaperezida b'Inteko z'ibihugu byo muri OIF mu Karere ka Afurika. Yaganiriwemo ingingo zirimo n'uko ubuzima buhagaze mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19.

Inama yitabiriwe n'abantu bagera kuri 90 barimo Abaperezida b'Inteko Zishinga Amategeko, abagize Inteko Zishinga Amategeko n'abandi, yateraniye mu Rwanda ku wa 25-28 Gicurasi 2021.

Inteko Ishinga Amategeko y'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie rigizwe n'abanyamuryango 90 barimo inteko n'imiryango ikorana na zo isangiye ururimi rw'Igifaransa.

Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n'uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y'Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw'imico itandukanye. Ni n'urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo no guhererekanya amakuru ku bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Christophe Mboso N'Kodia Pwanga, ntazitabira inama iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-ntizitabira-inama-y-abayobozi-b-inteko-zo-muri-oif-izabera-i-kigali

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)