Sunrise FC yahise igaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y'umwaka umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Sunrise FC yagarutse mu cyiciro cya Mbere nyuma y'umwaka umwe gusa ikivuyemo,nyuma yo guisezerera Vision FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye uyu munsi,amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu gihe uwabanje warangiye iyi kipe y'i Nyagatare inyagiye Vision FC ibitego 3-0.

Ikipe y'umutoza Seninga Innocent ni yo yafunguye amazamu mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu,ku gitego cyinjijwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 24.

Vision FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura, yishyuriwe na Mukunzi Vivens ku munota wa 35, birangira inasezerewe.

Undi mukino wa 1/2,uzahuza Rwamagana City FC na Interforce FC ntibiramenyekana igihe uzabera aho izatsinda izahita izamuka mu cyiciro cya mbere.Gusa hazabaho umukino wa nyuma wo mu cyiciro cya kabiri aho izatsinda hagati y'aya makipe yombi izahura na Sunrise FC.

Uyu mukino wundi wa 1/2 nwatindijwe n'ubujurire bwa Rwamagana City FC yari yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu y'umuhondo.

FERWAFA yabanje gukura Rwamagana City mu irushanwa, ariko nyuma y'ubujurire ikirego cya AS Muhanga n'icyemezo cyari cyafashwe mbere biteshwa agaciro kuko Mbanza Joshua atigeze ageza amakarita yashinjwaga.

Sunrise FC yari imaze umwaka umwe imanutse, aho yari yajyanye na AS Muhanga izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n'umwaka utaha.

Sunrise FC n'indi kipe izazamuka, zizabisikana na Etoile de l'Est na Gicumbi FC zari zimaze umwaka umwe gusa mu Cyiciro cya Mbere.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sunrise-fc-yahise-igaruka-mu-cyiciro-cya-mbere-nyuma-y-umwaka-umwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)