Sunrise FC yagarutse mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sunrise FC yagarutse mu Cyiciro cya Mbere nyuma y'umwaka umwe, isezereye Vision FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa 1/2 wo kwishyura kuri uyu wa Gatandatu.

Kunganya uyu mukino byatumye Sunrise FC igera ku mukino wa nyuma, ku giteranyo cy'ibitego 4-1 mu mikino ibiri.

Ikipe y'umutoza Seninga Innocent ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 24.

Vision FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura, yishyuriwe na Mukunzi Vivens ku munota wa 35, ariko ntibyari bihagije.

Ku mukino wa nyuma, Sunrise FC izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Rwamagana City FC na Interforce FC.

Uyu mukino wundi wa 1/2 ntibiramenyekana igihe uzabera kubera gutinzwa n'ubujurire bwa Rwamagana City FC yari yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu y'umuhondo.

FERWAFA yabanje gukura Rwamagana City mu irushanwa, ariko nyuma y'ubujurire ikirego cya AS Muhanga n'icyemezo cyari cyafashwe mbere biteshwa agaciro kuko Mbanza Joshua atigeze ageza amakarita yashinjwaga.

Sunrise FC yari imaze umwaka umwe imanutse, aho yari yajyanye na AS Muhanga izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n'umwaka utaha.

Nubwo yari imaze kumanuka, Sunrise FC yagumanye abakinnyi bayo ndetse umutoza Seninga Innocent wahawe akazi, yongeramo amaraso mashya arimo Rucogoza Djihad wavuye muri Bugesera FC.

Sunrise FC n'indi kipe zizazamukana, zizabisikana na Etoile de l'Est na Gicumbi FC zari zimaze umwaka umwe gusa mu Cyiciro cya Mbere.

Sunrise FC yagarutse mu cyiciro cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sunrise-fc-yagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)