Rwamagana City yagarutse mu cyiciro cya mbere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka isaga 7 ikina icyiciro cya kabiri, Rwamagana City izamutse mu cyiciro cya mbere. Ibi ibigezeho nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 Interforce FC, mu giteranyo cy'imikino 2.

Umukino wa 1/2 wabereye mu Karere ka Rwamagana, warangiye Rwamagana City itsinze Interforce FC ibitego 2. Kuri iki cyumweru nibwo umukino wo kwishyura wari uteganyijwe kuri sitade ya Bugesera, ukaba urangiye nabwo Rwamagana City itsinze Interforce FC, aho yatsinze ibitego 2-1 bya Jean Pierre bakunze kwita Kavumbagu ndetse na Kabagema Bashiru.

Ibi bivuze ko amakipe abiri y'iburasirazuba ariyo  azamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y'aho Sunrise FC nayo ibonye tike y'icyiciro cya mbere itsinze Vision FC, Rwamagana City nayo niyo ikurikiyeho.

Tariki 29 Kamena kuri sitade ya Kigali, nibwo Rwamagana City na Sunrise FC zizahura mu mukino wemeza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri. Ni umukino uzaba ubaye uwa 3 hagati y'aya makipe muri uyu mwaka kuko mu mikino y'amatsinda, aya makipe yari kumwe mu itsinda aho imikino yose y'itsinda Sunrise FC yayitsinze.

Rwamagana City na Sunrise FC zisanze Bugesera FC mu cyiciro cya mbere, aho umwaka w'imikino 2022-23 intara y'iburasirazuba izaba ihagarariwe n'amakipe atatu.

Rwamagana City yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino 2015/16 ubwo yamanukanaga na As Muhanga, kuva ubwo ubu ikaba aribwo igarutse.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118474/rwamagana-city-yagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere-nyuma-yimyaka-7-118474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)