Nyuma ya RDF,Abasirikare kabuhariwe ba Uganda barashinjwa gufasha M23 gufata Bunagana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe, M23 yamaze gufata umujyi wa Bunagana n'Umupaka waho nyuma y'imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Ruchuru , hafi y'u Rwanda na Uganda.

Byakomeje gushimangirwa n'umunyamakuru stanis Bujakera wo muri DRC aho yatangaje ko amakuru yahawe n'uwo hejuru mu rwego rw'umutekano, yamuhamirije ko Abasirikare kabuhariwe ba Uganda aribo bafashije M23 gufata Bunagana.

Umunyamakuru Ignatius Bahizi wa VOA, ukorera muri Uganda , yemeje ko uyu mujyi wamaze gufatwa, FARDC baravuga bati'ingabo za DRC, FARDC ziri guhungira muri Uganda mu gihe Abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Bunagana.'

Umunyamakuru Christophe Rigaud w'ikinyamakuru Afrikarabia, yifashishije amashusho nawe yemeje ko Bunagana yafashwe ati 'umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wageze mu maboko ya M23 guhera mu gitondo cy'uyu wa mbere. Abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bajya muri Uganda.'

Uyu muryango wagize uti :'Nka Rwanda MOD (RDF), ingabo za Uganda zafashije M23 gufata Bunagana n'ubwo zivuga ko zirwanya ADF zifatanyije na FARDC muri teritwari ya Beni na Irumu.Uganda n'u Rwanda bikomeje umugambi wo guhungabanya RDC ntihagire utubeshya.'

Yagize ati :'M23 na RDF biyunzeho na special forces za Uganda.Nabihishuriwe n'umuntu wo mu rwego rwo hejuru mu mutekano .' Ngo uyu yamubwiye ati :'Abagande badusogose mu mugongo .''

Leta y'u Rwanda yo isanzwe ihakana uruhare RDF ishinjwa muri iyi mirwano, ahubwo igashinja FARDC kwifatanya na FDLR mu kurwanya M23.

Ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo zari zimaze igihe zishinja ingabo z'u Rwanda kuba inyuma y'izi nyeshyamba za M23, gusa kugeza ubu ingabo za Uganda nazo zatangiye gushinjwa kuba inyuma z'uwo mutwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-ya-RDF-Abasirikare-kabuhariwe-ba-Uganda-barashinjwa-gufasha-M23-gufata-Bunagana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)