Nta musirikare w'u Rwanda wagaragaye mu nama yo gushyiraho umutwe w'ingabo uhuriweho wa EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yateranye igamije gushyiraho umutwe w'ingabo zihuriweho n'ibihugu birindwi bihuriye mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, aho uzahabwa inshingano zo kurwanya imitwe y'inyeshyamba ikorera ku butaka bwa Congo yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gushyira intwaro hasi nk'uko byemejwe n'inama y'abakuru b'ibihugu yateranye muri Mata 2022.

Iyi nama ibaye nyuma y'ibirego RD Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nta ntumwa n'imwe yahagarariye u Rwanda.

Abasesenguzi mu by'umutekano bavuga ko nta mpamvu n'imwe yari butume u Rwanda ruyitabira cyane ko abo uwo mutwe u Rwanda rwifuza ko waryanya, bakomeje ubufatanye n'ingabo z'igihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nta-musirikare-w-u-Rwanda-wagaragaye-mu-nama-yo-gushyiraho-umutwe-w-ingabo-uhuriweho-wa-EAC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)