Itariki y'amateka akomeye ku Mavubi, inkoni ya Jimmy Gatete yasize inkovu idasibangana kuri Uganda, Kagere arayikubita Sadio Mane? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo umukino Amavubi yatsinzemo Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro ari wo wahesheje u Rwanda itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, kimwe rukumbi rwitabiriye, abanyarwanda benshi umukino bafata nk'uw'amateka ni uwo muri Uganda warangiye ku ntsinzi y'Amavubi ya 1-0 nyuma gukubita rutahizamu Jimmy Gatete bakamumena umutwe ariko akanga akabatsinda.

Ni umukino wabaye tariki ya 7 Kamena 2003, ni ukuvuga hashize imyaka 19 ibi bibaye, ni umukino w'amateka kuko wanabaye urufunguzo rw'Amavubi rwerekeza muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia.

U Rwanda rwari mu itsinda rya 13 kumwe na Ghana ndetse na Uganda, ni itsinda ryagombaga kuzamukamo ikipe imwe gusa.

Amavubi y'u Rwanda yagiye gukina uyu mukino ari aya nyuma mu itsinda n'inota 1, hari nyuma yo gutsindwa na Ghana muri Ghana 4-2 ndetse akanganya na Uganda i Kigali, Uganda yo yari iya mbere n'amanota 4 yari yanganyije n'u Rwanda itsinda Ghana.

Ni umukino abagande bakega ko uri buborohere bitewe n'umusaruro bari bakuye i Kigali, gusa na n'uyu munsi ibyabaye baracyabyibaza.

Imbere y'abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda, haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w'Amavubi yagenederagaho, Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.

Ubundi imvururu zatangiye ubwo abakinnyi ba Uganda Cranes bashakaga kujya mu izamu ry'Amavubi ryari ririnzwe na Mohamoud Mossi bajya gushakamo amarozi kuko ngo buri kanya babonaga hari ibyo acunga cunga(yari amafaranga ngo yari yahawe na Desire Mbonabucya kugira ngo atinjizwa igitego).

Aha niho abasore b'Amavubi bahise bitambika kugira ngo batavogera izamu ryabo, Jimmy Gatete aza kubikomerekeramo ajyanwa hanze gupfukwa.

Nyuma yo gusubira mu kibuga ntibyamusabye iminota myinshi maze ku mupira yari ahawe na Karekezi Olivier, ku munota wa 40, Jimmy Gatete yahise ahagurutsa abanyarwanda bari muri Nakivubo Stadium, i Kigali ndetse n'ahandi hose ku Isi.

Uganda yari yizeye ko ishobora kwishyura iki gitego ariko icyizere cyaje kuraza amasinde ubwo umusifuzi ukomoka muri Ethiopia, Alemu Gizate wari uyoboye uyu mukino yahuhaga mu ifirimbi umukino urangiye nta zindi mpinduka zibaye.

Ibi uyu rutahizamu ufatwa nk'uwibihe byose mu Mavubi, yabikomereje kuri Ghana i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2003 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, u Rwanda rugahita rubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye mu mateka.

Nyuma y'imyaka 19 iyi tariki ya 7 Kamena yongeye kugaruka mu mateka y'Amavubi aho uyu munsi abasore bayobowe na Meddie Kagere bari bukine na Senegal muri Senegal, ni mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruri mu itsinda rya nyuma na Senegal, Benin na Mozambique. Umukino wa mbere w'itsinda Amavubi yanganyije na Mozambique 1-1.

Imyaka 19 irashize Jimmy Gatete ababaje Uganda
Meddie Kagere na bagenzi bitezwe kureba niba hari icyo bakora kuri iyi tariki



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/itariki-y-amateka-akomeye-ku-mavubi-inkoni-ya-jimmy-gatete-yasize-inkovu-idasibangana-kuri-uganda-kagere-arayikubita-sadio-mane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)