Kubera Amavubi hongeye kuba impinduka mu mikino yari isigaye ya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubera ikipe y'igihugu iri mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, imikino y'iminsi 2 ya nyuma yari iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru n'intangiriro z'igitaha, yongeye guterwa ipine.

Amavubi nyuma yo gukina na Mozambique uyu munsi arakina Senegal, ni mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Byari biteganyijwe ko umunsi wa 29 uzakinwa tariki ya 11 na 12 Kamena maze umukino w'umunsi wa 30 ugakinwa tariki ya 14, 15 na 16 Kamena gusa bitewe n'imiterere y'urugendo aho Amavubi ashobora kugera mu Rwanda atinze, byabaye ngombwa ko iyi mikino yimurwa.

Bivugwa ko umunsi wa 29 uzakinwa tariki ya 14 na 15 ni mu gihe umunsi wa 30 wo uzakinwa tariki ya 18 na 19 Kamena.

Amavubi akomeje gutuma shampiyona iterwa ipine



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubera-amavubi-hongeye-kuba-impinduka-mu-mikino-yari-isigaye-ya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)