Header Ads Widget

Technology

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yavuze imwe mu ngingo ikomeye iri mu masezerano ye #rwanda #RwOT

Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati, Olise Osalue Raphael yahamije ko yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse avuga ko yasabye nimero imwibutsa mama we.

Mu cyumweru gishize nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukinnyi usoje amasezerano ye muri Bugesera FC yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2.

Olise Osalue Raphael akaba na we yabyemereye Radio10 ko ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Ati "100% nzakinira Rayon Sports, nayihisemo kubera ko n'ubundi nyikunda kandi akaba ari ahantu heza ho gukinira, niyo mpamvu nayihisemo."

Avuga ko imwe mu ngingo igize amasezerano ye ari uko yabwiye iyi kipe ko azambara nimero 7 kuko imwibutsa mama we.

Ati "Mu biganiro twagiranye nasabye nimero 7 kubera ko nyikoresha nibuka mama wanjye."

Yerekeje muri Rayon Sports nyuma y'imyaka 2 myiza muri Bugesera FC yanatumye Rayon Sports imurambagiza akaba yajya kuyikinira.

Osalue yemeje ko yamaze gusinyira Rayon SportsSource : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mushya-wa-rayon-sports-yavuze-imwe-mu-ngingo-ikomeye-iri-mu-masezerano-ye

Post a Comment

0 Comments

Nature