Karongi: Umucuruzi yishe umwarimu bapfa amandazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye Mu Mudugudu Nyabiranga mu Kagari Muhororo kuri uyu wa 28 Kamena 2022, ubwo uyu mwarimu yari agiye mu kiruhuko cya saa Sita akajya kugurira abana amandazi muri kantine y'uyu mukobwa.

Mu gihe cyo kwishyura, uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko amwishyura ibihumbi 18 Frw, mwarimu amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, amuha ibihumbi 10 Frw kuri MoMo.

Bahise batangira gushwana, muri izo ntonganya ni bwo umukobwa yasohoye icyuma agitera uyu musaza hafi y'umutima ahita yitaba Imana. Twagirayesu w'imyaka 63 yigishaga kuri GS Nkoto, abaturage bavuga ko yari umuntu w'inyangamugayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yabwiye IGIHE ko Umuyobozi wa GS Nkoto yamuhamagaye saa Sita n'Igice amubwira ko mwarimu we bamuteye icyuma ndetse ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Uyu muyobozi yahise ahamagara ambulance bageze aho byabereye basanga Twagirayesu yashizemo umwuka.

Ati "Twaganiriye n'abaturage tubabwira ko hari inzego z'akagari, umudugudu n'umurenge, bajya bazegera zikabakemurura ibibazo aho kugira ngo bigere aho umwe yica undi".

Abaturage bavuga ko uyu mukobwa yishyuzaga amafaranga y'umurengera kuko bitumvikana ukuntu abanyeshuri 15 bariye amandazi y'ibihumbi 18 Frw.

Uyu mukobwa ngo yageze aho avuga ko hari inzoga uyu mwarimu yari yanyoye, ariko abaturage nabyo bakabihakana bavuga ko nta nzoga acuruza.

Uwo mukobwa w'imyaka 25 afite umwana, yageze mu Murenge wa Murambi atwite, iwabo ni mu Kagari ka Biguhu mu Murenge wa Ruganda.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje kuri iki cyaha cy'ubwicanyi akekwaho.

Umurambo wa Twagirayesu wajyanywe mu Bitaro bya Kilinda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Ibiro by'Akarere ka Karongi, mu gace ubu bwicanyi bwabereyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umucuruzi-yishe-umwarimu-bapfa-amandazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)