Karongi: Uko amarerero yavunnye amaguru ababyeyi bahoranaga abana ku mugongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarerero ni gahunda y'igihugu yashyizweho hagamijwe guteza imbere imikurire y'abana.

Ababyeyi bamaze kwitabira kujyana abana babo mu marerero bavuga ko batangiye kubona inyungu haba kuri bo ubwabo ndetse no ku bana babo.

Amarerero ari mu byiciro bine. Harimo azwi nka 'Home based ECDs', aho umubyeyi ashobora gushyiraho ahantu runaka abana bashobora kwigira maze bakahahurira bagahabwa uburere buboneye ariko ari mu rugo rw'umuturage.

Hari kandi 'Community Based ECDs' aho ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta, amadini n'abandi bashobora gushyiraho irerero rizajya rifasha abana bato guhabwa uburere no kwitabwaho.

Uretse ayo marerero hari andi aboneka ku bigo by'amashuri bitandukanye ari byo bita School Based ndetse n'amarerero rusange (Center based ECDs) aho umurenge cyangwa akagali gashobora guhitamo ahantu runaka hazajya harererwa abana.

Yamuragiye Cecille, ni umwe mu babyeyi bafite abana muri rimwe mu marerero yo mu kagari ka Nyarusazi umurenge wa Bwishyura. Irerero ritaraza yaburaga aho asiga umwana we w'imyakata bigatuma ajya guca inshuro adatekanye.

Ati "Najyaga guca inshuro bikangora kubera ko nabaga muhetse, ariko aho namuzaniye hano, ndagenda ngakora akazi kanjye ntekanye nataha saa sita ngakora uturimo two mu rugo nkanabatekera, tukajya kumufata saa kumi".

Uyu mubyeyi avuga ko gusiga umwana mu irerero biruta kumusigira umukozi wo mu rugo kuko umukozi wo mu rugo na we akenshi aba akiri umwana, mu gihe mu marerero hakoramo ababyeyi bakuze nabo bafite abana.

Ati 'Abakozi bo mu rugo ntabwo umuntu aba abizeye ku buryo wabasigira abana, nyine twarabagiraga ariko twajyaga mu kazi tudatekanye kubera no kutizera ingeso n'imico byabo'.

Nyiraruvugo Alphonsine, afite abana batandatu. Umwaka ushize nibwo yafashe icyemezo cyo kujyana umwana we mu irerero, mu gihe abana be bakuru barerwaga n'abakozi cyangwa bakarerwa na bakuru babo.

Ati 'Amarerero aradufasha ntabwo ari kimwe no kugumisha abana mu rugo kuko ubona umwana wanjye namuzanye hano mu rugo haza umuntu yamubona akiruka akajya kwihisha, ariko ubu asigaye ari umwana ushabutse. Iyo mu rugo haje umuntu aragenda akamusuhuza, akaza akambwira ngo hano haje umuntu ugusha.'

Ababyeyi kandi bavuga ko amarerero yafashije abana babo ku isuku kuko babyuka bakabikarabiriza bakabajyana mu irerero, mu gihe mbere umwana yirirwanaga n'umukozi cyangwa na bakuru be, akirirwa umunsi wose adakarabye.

Ubuzima bw'umwana mu irerero

Abana barererwa mu irerero bagerayo saa moya za mu gitondo, bagahabwa igikoma n'umugati, bakigishwa amasomo asanzwe yo mu ishuri, saa sita bagahabwa ifunguro rigizwe n'indyo yuzuye.

Kuva saa saba kugera saa cyenda baba baryamye , iyo babyutse barakina bakahabwa urubuto, saa kumi zuzuye ababyeyi babo bakaza kubafata.

Mu irerero ryo mu mudugudu wa Bwishyura ryitwa Itetero A, buri mubyeyi ufitemo umwana ahabwa umunsi wo kujya gufasha umurezi w'abana.

Uwo mubyeyi mu nshingano haba harimo gukorera abana isuku, no gufasha mwarimu wabo kuko bigoye ko umwarimu umwe yakwita ku bana 24 bafite bafite kuva ku myaka ibiri kugera kuri itatu.

Niyindebera Claudine, umwarimu w'abana bo mu irerero Itetero A avuga ko uretse kuba irerero rifasha mu gukangura ubwonko bw'umwana riganira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.

Ati 'Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize hano twari dufitemo abana bafite ikibazo cy'imirire mibi, babiri bari mu muhondo undi umwe yari mu mutuku. Uyu munsi bose bameze neza".

Mu marero inshuke zihabwa indyo yuzuye zikagishwa amasomo y'ibanze azifasha gutinyuka
Ababyeyi bafite abana mu marerero basigaye bakora imirimo yabo nta gihugu kuko baba bizeye ko bazize umwana ahantu hatekanye
Gusigira abana b'inshuke abakozi bo mu ngo byabateraga igishyika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-uko-amarerero-yavunnye-amaguru-ababyeyi-bahoranaga-abana-ku-mugongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)