Abakinnyi 2 b'abanyarwanda bashobora kwerekeza muri Zambia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel na Ngendahimana Eric biravugwa ko bamaze kumvikana n'ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kamena ni bwo umunyezamu wakiniye Police FC na Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel akaba yari muri Sunrise FC yerekeje muri Zambia aho yagiye kurangizanya na City of Lusaka FC.

Amakuru kandi avuga ko uyu mukinnyi atari we wenyine wifuzwa n'iyi kipe ahubwo na Eric Ngendahima wari usoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

Aba bakinnyi bombi amakuru avuga ko kugira ngo babone iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri babifashijwemo na Albert Mphande wahoze abatoza muri Police FC hano mu Rwanda.

Bwanakweli Emmanuel yamaze kugera muri Zambia
Ngendahimana Eric na we aravugwa muri Zambia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-2-b-abanyarwanda-bashobora-kwerekeza-muri-zambia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)