Kamonyi-Musambira: Uyu mwana wicaye ku Murenge akeneye ibirenze ibiryo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatawe na Mama we bivugwa ko yigiriye gushaka undi mugabo i Kigali mu kwezi kwa Gatatu k'uyu mwaka wa 2022. Yasize uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 11 wiga mu mwaka wa Kabiri ku ishuri wibanza rya Gihembe ari wenyine, aho ubu uwari umuturanyi we ariwe wamufashe akaba amwitaho. Uramureba, wakumva imibereho arimo n'uko abayeho mu kwiga amarira akakuzenga mu maso.

Umunyamakuru wa intyoza.com yasanze uyu mwana w'Umuhungu yicaye imbere y'ibiro by'Umurenge wa Musambira, bigaragara ku maso ko arushye, ananiwe kandi ababaye. Yari kumwe n'umubyeyi wamwakiriwe akaba ariwe urimo kumwitaho.

Uyu mubyeyi urimo kwita kuri uyu mwana yitwa Murereneza Irene, avuga ko ubuzima bw'uyu mwana bwamukoze ahantu, ko kandi yatewe igikomere gikomeye n'ababyeyi be bamutaye, akaba nk'impfubyi kandi bakiriho. By'umwihariko, Mama we babanaga yamukomerekeje bikomeye umunsi amusiga wenyine akigira gushaka umugabo i Kigali.

Avuga ko uyu mwana akeneye ibirenze ibiryo, by'umwihariko mu kugira ngo abashe kubaho no kwiga neza kuko hari ibimugora byinshi kubera ubushobozi. Ahamya kandi ko ikibabaje ari uko hari inzu Mama we yasize, ikaba ikodeshwa ariko umwana akaba ntacyo afashwa mu kubaho no kwiga kandi ubuyobozi buzi ikibazo.

Ubwo bari baje ku Murenge, hari umushinga wari wageneye uyu mwana ibyo kurya ngo abashe gucuma iminsi. Ibyo yari yagenewe bigizwe; Ibishyimbo ibiro 10, Kawunga ibiro 10, Isukari ibiro 5, Umuceri ibiro 10, Amavuta icupa rito ryo kwisiga, amavuta yo guteka Litiro 3, Isabune umuti umwe.

Bimwe mu byo twasanze yari yahamagariwe gutwara.

Uyu mubyeyi Murereneza, asaba abagiraneza ariko by'umwihariko ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy'uyu mwana, agafashwa kubaho, akiga kandi neza kuko akunda ishuri. Avuga ko adakwiye kuba inzirakarengane yo kuba Se na Nyina batabana, ndetse bose baramutaye.

Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko Papa we yaba yaragiye gushaka ubuzima mu gihugu cya Uganda akamusigana na Mama we n'abandi barumunabe ba biri, hanyuma Mama we akaza kujya kwishakira umugabo Kigali ajyanye na barumuna be uko ari 2, aho ngo yamubwiye ngo agumane n'abapangayi, ubundi akamurangira aho azajya ajya gusaba ibiryo ariko bikarangira uyu mwana yisanze mu maboko y'uyu mubyeyi wagize impuhwe, akamwakira mu bushobozi buke afite akaba amwitaho.

Uyu niwe mwana twirinze gutangaza amazina. Ariko uwashaka kugira icyo afasha yabaza tukamuha nomero y'umubyeyi umurera.

Uwakenera gufasha uyu mwana, byaba mu kwiga, cyangwa se andi makuru yafasha mu kugira icyo akorerwa, twamufasha ku muha Nomero za Terefone ngendanwa y'uyu mubyeyi wamwakiriye.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-uyu-mwana-wicaye-ku-murenge-akeneye-ibirenze-ibiryo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)