IMPURUZA : Hashobora kuba uwicanyi bukomeye kubera isubikwa ry'uruzinduko rwa Papa I Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasubitse uruzinduko yagombaga kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Sudani y'Epfo mu kwezi gutaha.

Ibiro bya Papa i Vatican byatangaje iby'isubikwa ry'uru ruzinduko, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho byavuze ko Papa yasubitse uru ruzinduko kubera ikibazo afite cy'imitsi yo mu ivi gusa hari abadafite kumva iyi mpamvu ahubwo bakabihuza n'imirwano irimo kubijya bigacika mu nkengero z'umujyi wa Goma.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni mu itangazo rye, yagize ati 'Ku busabe bw'abaganga be no kugira ngo atagirwaho ingaruka n'ikibazo afite mu Ivi, Nyirubutungane yategetswe gusubika uruzinduko, tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y'Epfo.'

Byari biteganyijwe ko uru rugendo rwari kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022, rukaba ruzasubukurwa ku itariki izatangazwa nyuma nk'uko byakunzwe kugarukwaho mu bwirwaruhame z'abayobozi batandukanye muri Congo, isubikwa ry'uru ruzinduko rifite kwitirirwa u Rwanda bikarangira hari ubwicanyi bukomeye bwibasiye abavuga Ikinyarwanda nk'uko bikomeje gucicikana ku mbunga Nkoranyambaga.

Papa Francis w'imyaka 85 asanzwe afite ikibazo mu ivi ry'iburyo aho mu minsi micye ishize yakunze kugaragara acumbagira.

Mu kwezi gushize yagaragaye agenda mu kagare k'abarwayi ubwo yongeraga kugaragara bwa mbere mu ruhame.

Yasubitse ingendo ndetse n'ibindi bikorwa yari afite birimo urwo yagombaga kugirira mu Lebanon muri uku kwezi kwa Kamena ariko Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatulika biracyateganya urugendo afite muri Canada mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Uru ruzinduko yagombaga kugirira muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba, yagombaga kuruhera i Juba muri Sudani y'Epfo akahava yerecyeza muri DRCongo.

Imyigaragambyo ishobora gutiza umurindi ubwicanyi

Ni imyigaragambyo yateguwe n'abayoboke b'ishyaka PALU ry'uwahoze ari Minsitiri w'Intebe wa Congo Kinshasa Adolphe Muzito.

Zimwe mu ntero z'abigaragambya zasubiragamo bimwe mu birego bashinja u Rwanda, aho bagendaga bagaruka ku kuba ngo u Rwanda rwarabaye ikibuga cy'imyitozo y'umutwe w'iterabwoba wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abigaragambya bavuga ko basaba Guverinma ibirimo : Kugira icyo bakora ku biheruka gutangazwa na Perezida w'uRwanda basanga bigamije kugambirira nkana guhungabanya umutekano wa RD Congo. Bavuga kandi ko u Rwanda ngo rufite gahunda yo kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis uteganijwe muri iki gihuhu muri Nyakanga.

Andi majwi y'abigaragambya yanagarutse ku birego u Rwanda rutahwemye guhakana bikubiye muri Raporo yiswe Mapping yakozwe n'impuguke z'umurwango w'Abibumbye.Iyi ni Raporo ikubiyemo ibirego birega bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda bashinja guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abasivili mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Mu gusoza, abigaragambya bifuje ko hahagarikwa buri gikorwa cyose kijyanye na Dipolomasi gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakimbirane hagati y'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aturuka ku kuba RD Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n'ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Congo. Ibi birego byose u Rwanda rukaba rubihakana.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kwerura yemeje ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 gusa u Rwanda rwo rwakunze kugaragaza ko nta nyungu rufite muri iyi ntambara.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/IMPURUZA-Hashobora-kuba-uwicanyi-bukomeye-kubera-isubikwa-ry-uruzinduko-rwa-Papa-I-Goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)