Impano z'abato zasabiwe kwitabwaho by'umwihariko ngo zitadindira zitarakura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yitabiraga igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya yateguwe na NESA ku birebana n'ubumenyi abana bafite ku Nama ya CHOGM u Rwanda rugiye kwakira.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa 15 Kamena 2022, ku bana 30 bahize abandi mu gihugu hose.

Zimwe mu mpano zikunze kuboneka mu bana bato harimo imbyino, ubusizi n'ubuhanzi bw'imivugo, gushushanya no gukina imikino itandukanye irimo Taikwondo, umupira w'amaguru n'indi.

Ababyeyi b'abana batsinze bagaragaje ko kubaha umwanya wo gutekereza no gukora ikibarimo byabaye ipfundo ryo gutanga umusaruro watumye bagaragaza ubuhanga buhanitse mu gushushanya.

Umwe yagize ati 'Urebye umwana iyo umuhaye umwanya, ashobora gukora ibintu bikagutangaza. Ntitwari tuzi ko uyu mwana wacu afite impano nk'iyi yo gushushanya, ibi bigaragaza ko akurikiranwe akiri muto byazamugirira akamaro ahazaza.'

Umuyobozi w'Ikigo cy'Ishuri cya Adonai Smart Academy, giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, Mutebi John, waganiriye na IGIHE yemeza ko gutegura umwana bikwiye gutangira akiri muto.

Ati 'Ubushakashatsi bwerekana ko ikintu afite cyangwa uzamubonamo ugomba kugishakisha akiri muto kuko icyo wamubwira cyose agikora. Iyo umuntu amaze kwigira hejuru ngira ngo nkuko mbibona nk'abazungu bamuhera hasi y'imyaka itanu kugira ngo babone impano ye.'

Yavuze ko iyo umwana afashijwe akiri muto bimuha kwagura impano ye, ikaba izwi kandi bishobora kumufasha no mu myigire ye.

Ati 'Uko bagenda bazamuka izo mpano za bo tuzaba twarazibonye ndetse turashaka ko abana bazagera kure ariko byahereye hasi. Mu kiruhuko tuzagira icyo bita umwiherero w'abana, urabizi ko tuzagira ikiruhuko hafi amezi atatu. aho tuzakira n'abandi bana biga ku bindi bigo.'

Yasabye abarezi n'ababyeyi gushyira imbaraga mu kwiyegeraza abana aho gupfundikirana impano zibarimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko izo nshingano zikwiye kuba iza buri wese ngo abana bitabweho bikwiye.

Ati 'Ubu buhanga bafite biradusaba natwe gushyiramo izo mbaraga kugira ngo dukomeze gufasha abana bacu kubukoresha none ndetse n'ejo hazaza. Uwo ni umukoro kuri Minisiteri y'Uburezi n'abandi bari mu mashuri.'

Uretse impano zo gushushanya ku bana bato ariko kuri ubu hari izindi zigaragara mu bana b'Abanyarwanda bigashimangira ubuhanga mu birebana n'ikoranabuhanga bunguka.

Mu 2017, umwana witwa Gisa Gakwisi Didier w'imyaka 13 yubatse ikibumbano kiri mu isura imeze neza nka Kigali Convention Centre (KCC), akoresheje ibumba.

Mu Karere ka Muhanga ho uwitwa Ndayisaba Victor Emmanuel, wiga mu mwaka wa Gatatu w'Amashuri yisumbuye, yakoze robot yakwifashishwa mu gutera imiti, gukoreshwa mu nganda, gufata amashusho n'ibindi.

Aba biyongeraho abanyeshuri bo kuri GS St Pierre Nkombo bakoze ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kubikuza amafaranga ibizwi nka 'ATM [Automated Teller Machine]. Iri koranabuhanga ryatangiye kwifashishwa ndetse abaturage bakomeje guhabwa serivisi za banki barikoresheje.

Abo banakoze moto ifite umwihariko wo gukoresha umunyu n'amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Bagize igitekerezo cyo kuyikora nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n'iyangirika ry'ikirere.

Minisiteri y'Uburezi yakunze guca amarenga ko hakorwa ibiganiro bigamije gushyiraho porogaramu ishakisha abana bafite impano kugira ngo bafashwe kuzagura, zibagirire umumaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guteza imbere impano z'abana bikwiye gutangira bakiri bato
Ubuhanga nk'ubu bw'abana bato bukwiye gukirikiranwa bakiri bato bagafashwa gukuza impano zabo
Abana bato basabiwe kwibandwaho mu kuzamura impano zibarimo
Turikumana wakoze radio afite impano idasanzwe mu ikoranabuhanga
Abana bo ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na bo bakoze moto itangaje
Gisa Gakwisi Didier yakoze ikibumbano kimeze nka KCC ndetse yandikaho n'amagambo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yagaragaje-ko-kuzamura-impano-z-abato-bikwiye-kwitabwaho-bakiri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)