Ifoto y'Umunsi : Nyuma yo gutsindwa na M23 , Umujepe wa Tshisekedi yahisemo gutahana igitoki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirwano yaje kurangira M23 yigaruriye zimwe muri Lokarite za Rutshuru zirimo Ntamugenga, Ruseke, Bushandaba na Nyabikona.

Ifoto ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Umusirikare umwe mu barinda Perezida Tshisekedi yikoreye igitoki , bitazwi neza aho agikuye.

Cyakora abenshi mu babonye iyi foto bavuze ko muri iyi minsi ari ibisanzwe kubona Umusirikare atwara igitoki agikuye mu baturage.

Amakuru avuga ko abasirikare bari mu bice biri kuberamo urugamba, abenshi basigaye bitwikira ijoro bakajya kurya mu ngo z'abaturage , abandi batabashije kubona ubwo buryo bakirara mu myaka y'abaturage mu rwego rwo kwirwanaho cyane ko ngo mu bigo bya gisirikare bacumbitsemo nta byo kurya baheruka kubona.

Kugeza ubu, muri aka gace , bavugako bafite impungenge ku kuntu M23 irimo kugenda yegera ikigo cya Rumangabo kiri nko mu birometero 8 uvuye muri utu duce M23 yatangiye kugenzura.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, imirwano ikomeye yakomereje muri Gurupoma ya Bweza mu bice bya Bikenke na Bugina.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ifoto-y-Umunsi-Nyuma-yo-gutsindwa-na-M23-Umujepe-wa-Tshisekedi-yahisemo-gutahana-igitoki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)