Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise 'Retro Tour' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, yemeje ko azataramira i Kigali mu Rwanda, mu ruhererekane rw'ibitaramo yise 'Retro Tour', azakorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no muri Australia.


Nk'uko bigaragara ku ngengabihe y'ibi bitaramo, igitaramo cyo mu Rwanda kizaba ku wa
29 Kanama 2026, aho abazitabira bazabona uburyohe bw'umuziki w'uyu muhanzi umaze igihe uri ku isonga muri Afurika y'Iburasirazuba.

Ibi bitaramo bizatangirira iwabo muri Mwanza tariki ya 25 Mata 2026, bikazanyura mu mijyi itandukanye irimo Dodoma, Mbeya, Arusha muri Uganda, Maroc na mbere yo gukomereza mu bindi bihugu birimo Zambia.


Urugendo rwa 'Retro Tour' ruzasorezwa hanze ya Afurika aho azahita ajya muri Australia mu mujyi wa Melbourne ku wa
11 Ukwakira 2026, nyuma yo gutaramira i Perth ku wa 10 Ukwakira 2026.

Ibi bitaramo bitegerejwe n'abakunzi b'umuziki cyane cyane  dore ko uyu muhanzi ari umwe mu bamaze igihe ku itara ry'umuziki wa Afurika muri rusange.


Uyu muhanzi w'icyamamare ku ruhando Mpuzamahanga yaherukaga i Kigali mu Ukwakira  kwa 2023 ubwo yitabiraga itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards.



Source : https://rushyashya.net/diamond-aritegura-gutaramira-i-kigali-mu-mpeshyi-mu-gitaramo-yise-retro-tour/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)