Ibyaranze umunsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Prince Charles (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere umuntu wo mu Muryango w'Ibwami mu Bwongereza yasuye u Rwanda. Ni uruzinduko rwabaye Igikomangoma Charles gihagarariye Umwamikazi Elizabeth wa II mu Nama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Igikomangoma Charles ni we uzaragwa ingoma mu gihe Umwamikazi Elizabeth II azaba atanze. Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 21 Kamena 2022.

Ku munsi we wa mbere w'akazi, nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ashyiraho indabo ndetse yunamira inzikarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Igikomangoma Charles yari yambaye imyenda isa na kaki mu gihe Camilla w'imyaka 74 we yari yambaye ikanzu irimo amabara n'amaherena yakozwe n'uruganda rwo mu Bufaransa rwa Van Cleef & Arpels n'ibikomo bya Alhambra byose bifite agaciro kabarirwa ibihumbi bine by'ama-pound.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yahagaritswe, Igikomangoma Charles yavuze ko ibyabaye biteye agahinda.

Umugore we yavuze ko ibyabaye, bigaragaza ibyo ikiremwamuntu gishobora gukora.

Ku rwibutso, yahahuriye n'abapfakazi ba Jenoside, bamutekerereje ubuzima banyuzemo. Barimo nka Uzamukunda Walida wamusangije ubuhamya bw'uburyo Interahamwe zamufashe ku ngufu.

Bamushimiye ku bw'urugendo rwe, bamugaragariza ko barenze amateka mabi uyu munsi biyubatse kandi bafite intego z'ejo hazaza. Bamushyikirije impano y'igiseke, nko kumushimira.

Freddy Mutanguha wasobanuriye Igikomangoma Charles n'umugore we amateka ya Jenoside, yababwiye ko na we yayirokotse ariko ko aramutse abaze abantu bo mu muryango we bishwe, bagera kuri 80.

Avuye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, yagiye ku rwa Nyamata mu Bugesera ahiciwe Abatutsi bari bahungiye mu rusengero. Urugezemo ubasha kubona n'amaso, imyambaro bari bambaye, indangamuntu za bamwe, ibikomo n'ibindi.

Ubutumwa Igikomangoma Charles yasize muri uru rwibutso bugira buti 'Tuzahora twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.''

I Nyamata mu gihe cya Jenoside hahungiye Abatutsi 10.000, hari urusengero bari bizeye gukiriramo.

Uru rusengero rwahindutse rumwe mu nzibutso esheshatu ziri mu Rwanda, ruruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane irenga 45.000.

Igikomangoma Charles wari uherekejwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; uw'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne na Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, yasuye 'Umudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge' utuyemo abakoze Jenoside n'abo biciye none ubu babanye neza mu mahoro.

Yashimye imbaraga zo kubabarira zaranze abatuye muri uyu mudugudu uri mu Mudugudu wa Rwimikoni, Akagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange nubwo banyuze mu bihe bikomeye kandi bishaririye.

Urugendo rwe mu Bugesera, Igikomangoma Charles yarusoje asura umushinga wo gutera ibiti bivangwa n'imyaka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage uzwi nka 'Agroforestry for Livelihoods'.

Uyu mushinga ufasha mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere ushyirwa mu bikorwa n'Umuryango Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu bihugu bihurira ku muhora wa Albert (Albertine Rift) ku bufatanye na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Ibidukikije n'ibigo biyishamikiyeho harimo icy'Amashyamba (RFA) n'icyo kurengera Ibidukikije (REMA), Uturere twa Rulindo na Bugesera n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku nkunga y'abashoramari bo mu Bufaransa bitwa Livelihoods Funds.

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Charles

Igikomangoma Charles aganira na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw'u Bwongereza, Charles n'umugore we
Madamu Jeannette Kagame na Camilla Parker Bowles

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Prince Charles n'Umugore we, Camilla Parker Bowles basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles n'Umugore we, Camilla Parker Bowles bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Igikomangoma Charles yanunamiye inzirakarengane za Jenoside i Nyamata

Yakozweho n'ubuhamya bw'inzira y'ubumwe n'ubwiyunge yasangijwe n'abo muri Mbyo

Urugendo rwe mu Bugesera yarusoje asura imishinga yo kurengera ibidukikije




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyaranze-umunsi-wa-kabiri-w-uruzinduko-rwa-prince-charles-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)