Coventry University yafunguye ibikorwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gufungura ibiro muri Afurika byiswe Coventry University - Africa Hub, byahuriranye n'Inama yiga ku bucuruzi nk'imwe mu ziherekeje iy'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), Commonwealth Business Forum.

Umuyobozi wa Coventry University - Africa Hub, Prof Silas Lwakabamba, yavuze ko gufungura ku mugaragaro ari intambwe ikomeye bateye.

Yagize ati "Ni intambwe ishimangira urugendo rwatangiye muri Mata 2020, ubwo Coventry University yatangizaga Africa Hub i Kigali mu Rwanda, kugira ngo habe igicumbi cy'ibikorwa byayo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara, no kubaka ubufatanye n'izindi nzego."

Umwe mu bitabiriye iki gikorwa, John Bosco Kalisa, uyobora East African Business Council, yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo PwC mu 2019.

Nibura 79% byagaragaje ko hari icyuho mu bumenyi mu bakozi, aho ubushobozi bavana muri za kaminuza budahagije, urebye ubukenewe ku isoko ry'umurimo.

Yabajije niba hari umusanzu Coventry University izatanga muri uru rugendo.

Umuyobozi wa Coventry Unoversity, Prof John Latham, yavuze ko urebye mu mirimo itandukanye, ubumenyi bukenewe bitoroshye ko hose bugerwaho mu bantu bakiva mu mashuri, kubera ko usanga imyigishirize idahuye n'ibyo ibigo bitanga akazi bikeneye.

Yakomeje ati "Kimwe mu bintu by'ingenzi cyane kuri Coventry University ni uko tuje gukorera mu karere, aho ari ingenzi kuvugana n'abakora mu nganda zitandukanye, urugero nko mu Rwanda, tukavugana na RwandAir ku bikenewe mu kuzamura ubumenyi."

Yavuze ko bamaze igihe bakorana na Emirates Aviation University muri Dubai, bagatanga impamyabumenyi za Coventry University binyuze muri gahunda z'amasomo zishyirwaho, zijyanye n'ibikenewe ku isoko.

Yakomeje ati "Urwego rw'indege ni rumwe mu zo dukoramo cyane, kandi niba dushobora kubikora muri Dubai, dushobora no kubikora hano mu Rwanda, dushobora kubikora n'ahandi henshi. Icy'ingenzi ni ukumva ibikenewe kugira ngo ubashe gukora ibishakwa n'inzego zo hanze aha."

Yavuze ko bifuza gukorana n'inzego za Leta n'iz'abikorera, bakazagenda bashyiraho gahunda z'amasomo zijyanye n'ibikenewe ku isoko, mu buryo bw'umwuga.

Prof Lwakabamba yavuze ko batazaba bafite icyicaro bakoreramo mu kwigisha cyangwa gukora ubushakashatsi nk'amashuri asanzwe ya kaminuza, ahubwo bazaba ari nk'abahuza ba za guverinoma, inganda, kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi.

Muri icyo gihe ngo umunyeshuri azaba ashobora kujya kujya kwigira muri Coventry University mu Bwongereza cyangwa akigira aho ari.

Yakomeje ati "Nk'urugero turifuza gukorana na Kaminuza y'u Rwanda, aho duteganya gutangiza porogaramu z'amasomo zitandukanye cyane cyane nko mu buvuzi na Engineering, aho umunyeshuri narangiza amasomo azaba ashobora kubona impamyabumenyi ebyiri, iya Kaminuza y'u Rwanda n'iya Coventry. Iyo ni gahunda dufite."

"Icya kabiri ni ikijyanye n'ubushakashatsi, aho Coventry University imaze gutera intambwe. Icyo dukora ni ugushaka abafatanyabikorwa bagakora ku mishinga itandukanye mu bushakashatsi ishobora kuzana impinduka haba mu buvuzi, ibidukikije, ubuhinzi, ubumenyi n'ikoranabuhanga, tukahuza n'abahanga bo muri Coventry University. Icya gatatu ni ikijyanye no gufasha inganda."

Ubwo bufatanye n'inganda ngo bufasha mu kuzamura no guhindura imikorere yazo hagendewe ku cyo zikeneye.

Prof Lwakabamba yakomeje ati "Icya kane, ni ugufasha abanyeshuri bacu, bakarushaho guhitamo inzira bifuza. Urebye muri Coventry University, abanyeshuri baho bose, kubera ko bagerageza kubahuza n'inganda, kugeza ku mwaka umwe dusanga nibura abanyeshuri 97% by'abanyeshuri bacu bahita babona akazi mu nganda."

"Ni ijanisha rinini, kandi riterwa n'uburyo twigisha n'uburyo tunabahuza n'inganda. Ni ibyo rero tugiye gukora muri ibi bihugu byinshi tuzaba dukoreramo."

Coventry University yatangiranye ubufatanye n'izindi nzego

Kuri uyu wa Gatatu, Coventry University - Africa Hub, yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'inzego zirimo Urwego rw'Iterambere (RDB), Minisiteri y'Ubuzima, Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), Ikigo gishinzwe Ubwikorezi bw'Indege mu Rwanda (Aviation Travel and Logistics Holding ( ATL) Ltd na Kaminuza y'u Rwanda.

Ni amasezerano agena ubufatanye bw'izi nzego mu kuzamura ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye IGIHE ko aya masezerano yasinywe hagati ya Coventry University, Kaminuza y'u Rwanda na Minisante afite intego yo guteza imbere uburezi bw'abakora mu nzego z'ubuzima, ni ukuvuga abaganga, abaforomo n'ababyaza.

Yagize ati "Ni ukugira ngo tubabone ku mibare ikwiriye, tuzibe icyuho dufite mu bijyanye n'umubare w'abakozi dukeneye mu nzego z'ubuzima, ariko tunababone bujuje ibisabwa twakwifashisha hano mu gihugu, ariko ku buryo twabifashisha no mu bihugu byo hanze."

"Kuko tuzigisha abantu bakora mu nzego z'ubuzima, dushobora no gusagurira isoko ryo hanze ari uko tumaze kuzuza natwe abo dukeneye hano mu gihugu."

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu kunoza porogaramu Kaminuza y'u Rwanda yifashisha mu kwigisha abakora mu nzego z'ubuzima, mu byiciro bitandukanye.

Mu masezerano na RDB, hakubiyemo ibijyanye no gufatanya mu guteza imbere ubukungu nko kuzamura impano mu bijyany n'ibikorerwa mu nganda, ubuzima, ubwikorezi bugezwho, ingufu zisubira, gukurikirana abarangije amasomo n'ibindi.

Mu masezerano na Aviation Travel & Logistics Ltd (ATL), hakubiyemo ibijyanye no guteza imbere ubwikorezi bw'indege mu Rwanda, mu gihe ayasinyanywe na REG ajyanye no guhanahana ubumenyi.

Prof Lwakabamba avuga ko bifuza gutanga umusanzu mu myigire mu Rwanda na Afurika
Umuyobozi wa Coventry University, Prof John Latham, yavuze ko bifuza gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi muri Afurika
Aba bayobozi bunguranye ibitekerezo ku musanzu Coventry University - Africa Hub itegerejweho
REG yari ihagarariwe n'Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi, Vincent Bayingana
Coventry University yanasinye amasezerano na Commonwealth Enterprise & Investment Council (CWEIC) ihagarariwe n'Umuyobozi wayo, Rosie Glazebrook
Prof Latham hamwe na Clare Akamanzi uyobora RDB
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije ahererekanya amasezerano y'ubufatanye na Prof John Latham uyobora Coventry University
Umuyobozi wa ATL, Jules Ndenga, ahererekanya amasezerano na Prof Latham



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/coventry-university-yafunguye-ibikorwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)