Gushushanya bigiye guhabwa umwihariko mu mashuri abanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, kuri uyu wa 15 Kamena 2022.

Hari mu muhango wo guhemba abana biga mu mashuri abanza bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya n'ubugeni (drawings, arts, and Painting), bagamije kugaragaza ibyiza by'umuryango wa Commonwealth.

Ni amarushanwa yateguwe mu gihe u Rwanda rugiye kwakira Inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth, CHOGM. Yateguwe na Minisiteri y'Uburezi binyuze mu Kigo gishinzwe ubugenzuzi bw'amashuri n'ibizamini NESA.

Aba bana bahawe ingingo zitandukanye bagomba kuvugaho zirimo inkingi z'uyu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza, n'icyerekezo u Rwanda rufite muri rusange.

Izo ngingo zirimo ubukungu, iterambere, ubuzima, imibereho myiza, imiyoborere, ikoranabuhaga, uburinganire n'iterambere ry'umuryango, kwihangira imirimo, guhanga udushya n'ibindi.

Muri izo ngingo buri mwana yakoraga umushinga wo gushushanya ashingiye ku yamukoze ku mutima, ari nako nabo bagaragaza ubuhanga budasanzwe.

Ni amarushanwa yahereye ku rwego rw'ibigo by'amashuri, agera no ku rwego rw'uturere ari naho abana 30 batsinze mu turere twose tw'igihugu bahurijwe i Kigali, bagaragiwe n'ababyeyi babo bagashyikirizwa ibihembo.

Birimo ibikoresho by'ishuri n'ibizabafasha gukomeza umwuga wabo wo gushushanya.

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko abana nubwo bakiri mu mashuri yo hasi bagaragaje ubuhanga buhanitse, bityo ko impano zabo zikwiye gusigasirwa.

Yagize ati "Ibyo mwakoze bigaragara ko mwabikoranye ubuhanga n'umuhate wo gutsinda. Nibyo rero tuba twifuza kandi tukaba twizera ko izi mpano zanyu tubonye hano muzazikomeza, natwe tukaba tubizeza ko tuzakomeza kubafasha uko tubishoboye kugira ngo mukomeze gutekereza aho twageze n'uruhare mufite mu kubaka ejo hazaza."

Yakomeje agira ati "Twebwe tubarera, ubu buhanga bafite biradusaba natwe gushyiramo izo mbaraga kugira ngo dukomeze gufasha abana bacu gukoresha ubuhanga bafite none ndetse n'ejo hazaza, kandi uwo ni umukoro kuri Minisiteri y'Uburezi ndetse n'abandi bari mu mashuri."

Yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubugeni no gushushanya, muri rusange hagiye gushyirwa imbaraga mu gutegura imfashanyigisho no guhugura abarimu ku birebana no gufasha abana mu guteza imbere impano zabo.

Amasaha yo kubyiga mu mashuri aracyari make

Ubusanzwe abana biga mu mashuri abanza bagiraga isomo bigamo gushushanya, kuririmba n'ubundi bugeni.

Muri iki gihe byakugora kubona umwalimu wicaye ari kwigisha gushushanya, ibyo bikanatuma abana badakunda uwo mwuga nubwo uri mu yihagazeho muri iki gihe.

Abanyeshuri bahembwe nubwo bashushanyije ndetse bakagera ku rwego rwiza, bagaragaza ko ntaho bigeze biga gushushanya, ahubwo ko ari impano bisanzemo.

Niyonshuti Emmanuel wo mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko gushushanya no kuririmba abifite nk'impano ye, ariko ko babonye amasaha yo kujya bahabwa umwanya wo kwiga ayo masomo byaba byiza kurushaho.

Ati "Gushushanya kuri njyewe biza ari nk'impano kuko ku ishuri ryacu ntabwo tubyiga. Baduhaye umwanya wo kwiga gushushanya ku ishuri byadufasha."

Cyuzuzo Ngabo Glory wo mu Karere ka Gatsibo, yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza, ariko yatunguye benshi kubera impano ye.

Yashushanyije agacuma ariko gafite byinshi gasobanuye urebye ibikagize, kandi bijyanye na Commonwealth n'inama ya CHOGM itegerejwe kuri uyu wa 20 Kamena 2022, i Kigali.

Yavuze ko ibyo yakoze byose abikomora ku mpano ye, n'ubwo afite umubyeyi umushyigikira mu bitekerezo bye, akamukundisha gushushanya.

Cyuzuzo afite inzozi zo kuzaba umupilote, kandi yizeye ko azabigeraho binyuze mu gukora cyane no guca bugufi nk'uko uyu mwana w'imyaka icyenda abivuga.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ushinzwe u Burayi na Amerika, Ambasaderi Kavaruganda Guillaume, yavuze ko abana bato bakwiye gufashwa ku buryo bamenyekana ku rwego mpuzamahanga, mu birebana no gushushanya.

Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gushushanya
Abanyeshuri basabye kugenerwa igihe cyo kwiga gushushanya
Ambasaderi Kavaruganda Guillaume yavuze ko abana bato bakwiye gufashwa kumenyekana
Abana basabwe gukomeza impano n'ubuhanga bagaragaje
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Itsinda ry'ababyinnyi b'abanyeshuri ryasusurukije iki gikorwa
Cyuzuzo Ngabo Glory ari mu bana bakoze igishushanyo cyiza
Minisitiri Twagirayezu n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, bahemba umwana wabaye uwa mbere muri Nyarugenge
Niyonshuti Emmanuel wo mu Karere ka Ngororero ni umwe mu batsinze
Abayobozi n'abana bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushushanya-bigiye-guhabwa-umwihariko-mu-mashuri-abanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)