Bruce Melodie yanditse amateka i Burayi atarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi, Bruce Melodie akomeje kwandika amateka n'i Mahanga mu bitaramo bizenguruka u Burayi yakoreyeyo, ni mu cyo yise #BruceMelodieEuropeTour.

Uyu muhanzi abifashijwemo na 1:55 Am Entertainment, amaze iminsi azenguruka umugabane w'u Burayi akorerayo ibitaramo bitandukanye.

Bruce Melodie akaba akomeje guhirwa n'ibi bitaramo aho yanditse n'amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukoreye #Tour y'ibitaramo byinshi i Burayi kandi bikitabirwa n'abantu benshi.

Uyu muhanzi ibitaramo bye yabihereye muri Norway tariki ya 7 Gicurasi ubwo yataramiraga abakunzi b'umuziki we mu Mujyi wa Oslo.

Bruce Melodie yahise akurikizaho muri Sweden mu mujyi wa Västerås ukora ku kiyaga cya Mälaren mu Ntara ya Västmanland ukaba utuwe n'abantu barenga ibihumbi 127.

Bukeye habwo tariki ya 14 Gicurasi 2022, uyu muhanzi yakoreye igitaramo cy'agatangaza mu Bubiligi. Tariki ya 17 Gicurasi, yataramiye abanywara baba mu Busuwisi, ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Geneva.

Melodie wari wiyemeje kuzenguruka u Burayi, yahise akurikizaho Lille mu Bufaransa aho yataramiye abanyabirori baho tariki ya 28 Gicurasi 2022.

Hannover mu Budage niho hari hatahiwe tariki ya 4 Kamena 2022, aha n'aho yahakoreye igitaramo cy'amateka.

Ibitaramo bye akaba yarabisoje ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 aho yakoreye igitaramo cy'imbatura mugabo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris. Ibi bitaramo kandi byose yakoze akaba yari kumwe na Producer Madebeats.

Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi yaba mu Rwanda ndetse ni hanze yarwo, biteganyijwe ko nyuma yo kuzenguruka u Burayi akora ibitaramo bitandukanye, azagera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Bruce Melodie amaze ukwezi kurenga i Burayi ataramirayo
Producer Madebeats, yaherekeje Bruce Melodie muriibi bitaramo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yanditse-amateka-i-burayi-atarakorwa-n-undi-muhanzi-nyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)