As Kigali inaze igikombe hejuru Kiyovu Sports... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu amaso y'igikombe shampiyona ahanzwe APR FC na Kiyovu zikomeje zikubana kuva shampiyona yatangira, gusa Kiyovu Sports imbaraga zo kwigaranzura APR FC zikomeje kuba nkeya. Aya makipe yombi yagiye kujya mu kibuga buri wese azi ko bikomeye ndetse APR FC bayiha amahirwe yo gutsinda As Kigali kuko abantu bacyekaga ko As Kigali yo iri kubara igikombe cy'Amahoro.

As Kigali yari yoreheje akazi

Kiyovu Sports yari yerekeje hakurya y'ishyamba igiye guhangana na Espoir FC itari ifite icyo iharanira kuko yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse no gutwara igikombe ntabyo irimo. Kiyovu Sports yagiye gukina na Espoir FC imaze iminsi 2 nta myitozo, ndetse Abakinnyi bari bigumuye bavuga ko batari bujye i Rusizi badahawe amafaranga yabo ariko birangira buriye imodoka. Abakinnyi hafi ya bose Kiyovu Sports yari yababanje mu kibuga ndetse n'abari bavuye mu nshingano z'ikipe z'igihugu bose bari mu kibuga.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

As Kigali yakoze ibyo yasabwaga Kiyovu Sports yirangaraho

Byari imibare myiza iruta iy'amafanga mu gihe Kiyovu Sports yari gukura amanota atatu i Rusizi kuko muri Kigali yari inkuru nziza ku ruhande rwabo. As Kigali itahabwaga amahirwe, yafashe APR FC iyitsinda ibitego 2 ndetse inakorera amateka kuri Adil utoza iyi kipe y'ingabo z'u Rwanda.

Usibye kwambura APR FC amanota 3, As Kigali kandi yanakuyemo umubare w'ibitego APR FC yarushaga Kiyovu Sports, bivuze ko As Kigali yari ihaye Kiyovu Sports butamwa na Ngenda.

Kiyovu Sports ntabwo ari iyo kuririrwa

Kiyovu Sports ubu ikoze insubira cyaha ya gatatu muri iyi shampiyona umuntu yavuga ko amakosa ikoze bikigoye ko yatwara shampiyona. Bwa mbere Mukura yatsinze APR FC igitego 1-0 iha rugari Kiyovu Sports ndetse iyobora shampiyona, ariko nyuma iza gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0 inayisuzuguye cyane icyaha cya mbere kiba kiriyanditse. 

Icyaha cya kabiri Kiyovu Sport yaje kongera kunanirwa gutsinda Bugesera FC yanayakiriye, ari na bimwe mu byatumye ibintu birushaho gukomera. Kiyovu Sports yaje gusa nk'aho igarutse mu murongo ubwo yitsindiraga APR FC twavuga ko cyari igihe gikenewe. Kuri ubu As Kigali ikoze ibyo yasabwaga, ariko Kiyovu Sports yongera gukora ikosa ritari rikenewe inganya na Espoir FC.

Kiyovu Sports inganyije imikino ibiri yikurikiranya kuko yari yabanje kunganya na Etoile

Ubu aho bigeze ibintu birasobanutse kuko APR FC irasabwa gutsinda Police FC ku munsi wa nyuma igakomeza kurusha inota rimwe Kiyovu Sports ndetse igahita itwara igikombe. Mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Marine FC, APR FC ikanganya cyangwa igatsindwa, APR FC izahita ibura igikombe icyireba.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118109/as-kigali-inaze-igikombe-hejuru-kiyovu-sports-irataruka-118109.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)