APR FC idafite Adil ikomeje imyitozo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro na AS Kigali, ni imyitozo irimo gukoreshwa n'umutoza wungirije mu gihe Adil Erradi Mohammed we atari mu Rwanda.

Nyuma y'akaruhuko k'iminsi mike, APR FC yaraye isubukuye imyitozo i Shyorongi ari n'aho irimo gukorera umwiherero yitegura uyu mukino wa nyuma.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, abasore ba APR FC intego ni ukwegukana n'igikombe cy'Amahoro.

Ni imyitozo ariko itakoreshejwe n'umutoza Adil Erradi Mohammed kubera ko atari mu Rwanda, amakuru avuga ko yafashe akaruhuko k'iminsi mike mu rwego rwo gukurikirana ibyangombwa bye by'ubutoza byatumaga adatoza imikino Nyafurika, bivugwa ko azagaruka mu Rwanda abizanye.

Uyu mutoza nubwo byavuzwe kenshi ko azatandukana na APR FC, andi makuru avuga ko yamaze kongera amasezerano.

Umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uteganyijwe ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 28 Kamena 2022 ukaba uzahuza APR FC na AS Kigali.

Umutoza wungirije ni we wayoboye imyitozo
Umunyezamu Heritier mu myitozo
Ishimwe Pierre na we ariteguye neza cyane
Ishimwe Anicet
Rutahizamu Mugunga Yves
Mugisha Gilbert uheruka gutsinda ibitego 2 byahesheje APR FC igikombe cya shampiyona
Nzotanga umwe mu bakinnyi bazamuye urwego muri APR FC
Myugariro Omborenga Fitina
Kwitonda Alain Bacca
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel
Rutahizamu Bizimana Yannick
Ruboneka Bosco ariteguye
Rwabuhihi Aime Placide
Itangishaka Blaise nyuma y'imvune na we yasubukuye imyitozo ahagaze neza
Niyomugabo Claude ukina yugarira ku ruhande rw'ibumoso



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-idafite-adil-ikomeje-imyitozo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)