Inkambi ya Gashora yongerewe ubushobozi bwo kwakira impunzi n'abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu yubatswe ku nkunga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'abandi bafatanyabikorwa, iteganyirijwe kwakira impunzi n'abimukira bazanwa mu Rwanda.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu, yo kwakira impunzi n'abimukira i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Binyuze muri aya masezerano ni bwo u Rwanda rwakiriye impunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi.

Amasezerano yabanje yavugaga ko Inkambi ya Gashora igomba kwakira abantu 500 nyuma aza kuvugururwa hanzurwa ko yazajya yakira 700, ni bwo hubatswe iyi nzu mu kuyongerera ubushobozi.

Iyi nzu yiswe 'Ikaze Residence' yuzuye itwaye asaga miliyari 1 Frw, ifite ibyumba bitandukanye buri kimwe kirimo ibitanda bine, hari abatangiye kuyibamo ariko bari mu igorofa ryo hasi ahandi hasigaye hazashyirwa abandi bazagezwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi, ku rwego rw'igihugu wizihirijwe i Gashora ari bwo batashye ku mugaragaro iyi nzu.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko impunzi ziri mu Rwanda ubu ziri kwitabwaho kandi hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo zibashe kubaho ubuzima busanzwe.

Ati 'Uyu munsi mu Rwanda dufite impunzi zitandukanye, zimeze neza aho ziri mu nkambi hirya no hino. Uyu munsi usanze twaratangiye gushaka ibisubizo birambye kugira ngo zikomeze kwigira zibeho mu gihugu, zidategereje inkunga.'

Ambasaderi uhagarariye Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko uyu muryango uzahora ukora ibikorwa byo gufasha impunzi ngo nazo zigire ubuzima bwiza.

Ati 'Uyu munsi twishimiye kwifatanya na guverinoma y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa n'impunzi ziri mu Rwanda kuri uyu munsi. Nejejwe no kuba turi hano Gashora kuko hasobanuye byinshi mu kurengera ikeremwa muntu ari nabyo EU ishyize imbere.'

Yakomeje avuga ko uyu muryango uzakomeza ibikorwa bitandukanye byo kwita ku mpunzi n'abandi bari mu bibazo kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Ku ruhande rw'umwe mu mpunzi ziri mu Nkambi ya Gashora, Peter Niyuoni, yavuze ko yanejejwe no kuba ari mu Rwanda kuko aho yahoze nta cyizere cy'ubuzima yari afite ubu akaba yarakibonye.

Ati 'Ngereranyije uko narimbayeho muri Libya n'uko ndi hano mu Rwanda navuga ko umutekano wanjye wizewe 100%, kuko nabagaho nta cyizere cy'ejo mfite. Ubu ndashima Imana ko mbasha kubaho nta nkomyi, nkarya, nkaryama nta muntu umputaje.'

Yakomeje ashimira Guverinoma y'u Rwanda kuba yarabahaye ahantu heza ho kuba no kuba idasiba kubashyiriraho ibikorwaremezo bituma babaho mu buzima bwiza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi 127.369, zirimo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 76.968, i Burundi bangana na 49 859, naho abari mu Nkambi ya Gashora ni 444.

Muri rusange kuva mu 2019, Inkambi ya Gashora, imaze kunyuramo abimukira n'abasaba ubuhunzi 1055, muri bo abarenga 630 bamaze kubona ibihugu bibakira mu gihe abandi na bo bategereje.

Iyi nzu yiswe 'Ikaze Residence' yuzuye itwaye asaga miliyari 1 Frw
Iyi nzu izatuma Inkambi ya Gashora ibasha kwakira impunzi n'abimukira 700
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko impunzi ziri mu Rwanda zitabwaho neza
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi, Minisitiri Kayisire yishimanye n'impunzi zitandukanye
Impunzi z'Abarundi zasusurukije abitabiriye uyu muhango mu muco gakondo w'iwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkambi-ya-gashora-yongerewe-ubushobozi-bwo-kwakira-impunzi-n-abimukira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)