CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 21 Kamena 2022 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM ni Serena Hotel-Payage-Sopetrad- Kimicanga - Kimihurura- Gishushu-Gisimenti-Giporoso-Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi â€"Ku ruganda 'Inyange'- Intare Arena.

Hari kandi umuhanda uva ku Kibuga cy'indege - Giporoso - Gisementi â€" Kigali Convention Centre - Serena Hotel hakaniyongeraho uwo ku Kibuga cy'indege - Kabeza - Giporoso - Gisementi â€" KCC - Serena Hotel.

Abazaba bakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha ibindi byerecyezo.

Nk'abaturuka i Kabuga no mu ntara y'Iburasirazuba berekeza mu mujyi wa Kigali bazanyura ku Musambi - inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa â€" Kinamba.

Bahobora no kunyura ku Mulindi - Kanombe ukomeza mu Kajagali â€" Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Niboye - Kicukiro Centre â€" Kwa Gitwaza -Rwandex - Kanogo â€" Kinamba- Yamaha - Gereza â€" Onatracom.

Imihanda wakoresha wambukiranya mu gihe uhawe uburenganzira n'abapolisi ni: Payage-Gishushu - Gisimenti - Prince house -Kuri 12 - Kuri 15 - Mulindi.
Iyi mihanda ishobora gufungurirwa urujya n'uruza igihe icyo ari cyo cyose itazaba irimo gukoreshwa n'abitabiriye CHOGM.

Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira impinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w'ibinyabiziga n'impanuka kandi bagakurikiza amabwiriza bazahabwa n'abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm-uko-imihanda-izakoreshwa-ku-wa-21-kamena-2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)