Yongeye gushyira mu majwi Ingabo za FPR : Iherezo ry'urubanza rw'Umunyamakuru w'Umufaransa ushinjwa Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Natacha Polony, umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Marianne, yagize ati :"Birashimishije ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ku byaha byakozwe n'ingabo za FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tudashinjwa guhakana cyangwa gupfobya iyi jenoside".

U Rwanda ruhakana ko hari abantu bishwe n'izari ingabo za FPR zibigambiriye.

Mu 2021, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yasubiwemo n'ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza agira ati : "OK, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk'ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo".

Polony, w'imyaka 47, yari akurikiranywe ku birego by'amashyirahamwe atandukanye yo mu Bufaransa amushinja guhakana jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Le Figaro hamwe n'ibiro ntaramakuru AFP byo mu Bufaransa.

Ni bwo bwa mbere byari bibayeho ku munyamakuru mu Bufaransa.

Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw'itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n'iki gihugu.

Polony yongeyeho ati : "Iki cyemezo ni intangarugero nanone kuko kigaragaza uburyo bwo mu bucamanza bukoreshwa n'amashyirahamwe amwe y'impirimbanyi akurikirana umuntu wese ukoze iperereza cyangwa uvuze ku bikorwa bikwiye kwamaganwa byakozwe n'ingabo za Paul Kagame".

Polony avuga ko ayo mashyirahamwe "ahindura igikoresho itegeko ku mpamvu z'ingengabitekerezo, ubundi ry'ingenzi cyane, rigamije kurwanya ihakana rya jenoside".

Uwo mwanzuro wo ku wa gatanu, wasomwe n'urugereko rwa 17 rw'urukiko rwo mu murwa mukuru Paris. Polony avuga ko "ugaragaza ko abantu bashobora kuvuga mu bwisanzure no ku bintu byiciwemo abantu nka jenoside".

Ati : "Umwanya usigiwe umushakashatsi, umunyamateka, abanyamakuru ngo bajore amateka ya vuba aha nta kurenganya. Buri gihe impaka zigomba kubaho".



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Yongeye-gushyira-mu-majwi-FPR-Iherezo-ry-urubanza-rw-Umunyamakuru-w-Umufaransa-ushinjwa-Guhakana-no-Gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)